Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi basuye ahakomotse u Rwanda (Amafoto)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

U Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abanyarwanda 62 barimo urubyiruko 24 n’ababyeyi babo 38 batuye i Liège mu Bubiligi bari mu rugendoshuri rushingiye ku muco.  

Abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, baherekejwe n’ababyeyi babo, basuye ahitwa “i Rwanda” ho mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, ahakomotse u Rwanda ruzwi ubu.

Banasuye kandi Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura.

Ni ingoro igaragaza uko ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu minsi bamaze mu Rwanda hari byinshi bagizemo uruhare, aho bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, basuye ahantu ndangamateka hatandukanye kugira ngo barusheho kumenya igihugu cyabo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ari urwa Twitter, igaragaza ko banasuye Edition Bakame.

Inkomoko y’Izina u Rwanda

Ijambo ‘Rwanda’ rituruka ku nshinga ‘Kwanda’ bivuga gukwira hirya no hino cyangwa kwaguka.

Izina “Rwanda” riranga ahantu, urisanga mu Ntara ya Busoga iri mu Burasirazuba bwa Uganda, kimwe no muri Ankole.

Mu Rwanda rwo hambere, bavugaga ko hari u Rwanda rwa Binaga mu Rweya (Mutara), u Rwanda rwa Gasabo bakunze kwita u Rwanda rwa Ndanyoye ruri mu yahoze ari Komini Gikomero (ubu ni mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali) hari n’u Rwanda rwa Kamonyi (Komini Taba), ndetse hari n’u Rwanda rwo mu bya Kalemi (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) mu Burengerazuba bw’ikiyaga cya Tanganyika.

Umwanditsi Alex Kagame mu gitabo yanditse ‘Inganji Kalinga’ avuga ko Abanyiginya bagitangira kwigarurira ibihugu, umusozi batsinze wose wazaga usanga u Rwanda (rwa Gasabo).

Aho ngo ni ho biciye imfizi ya Gihanga y’Umwami Rugira n’insumba yayo, ngurwo u ‘Rwanda rugari rwa Gasabo’ ngo bavuga batyo umutima w’Umunyiginya ugatengurwa n’ibyishimo ndetse bakongeraho ngo ‘Rwanda rwa Gasabo, urwo mvuga mvumera iwacu’. Mbese ni mu ngobyi y’ubwami bw’Abanyiginya.

Amafoto: MINAFFET

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE