Urifuza kuba mu Ntwari z’u Rwanda? Ubuzima ukwiye kwimenyereza…

Nta wemerewe kwitangaho umukandida ngo ashyirwe muri kimwe mu byiciro by’Intwari z’u Rwanda, ariko buri wese aba afunguriwe amarembo yo gutanga umukandida washyirwa mu Ntwari z’Igihugu hagendewe ku bikorwa by’ubutwari yakoze.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ruvuga ko umuntu wese ashobora kuba Intwari y’Igihugu mu bikorwa byose yaba akora uhereye ku by’ubucuruzi, kwita ku muryango, ubuvuzi, gucunga umutekano, mu bikorwa by’ubugiraneza, ibiharanira ubutabera, kwishyira ukizana n’ibindi byose mu gihe bikozwe mu nyungu rusange.
Ibyo bihabanye n’imyumvire yabanje gukwira ku Isi yose mu binyejana byahise, aho ubutwari bwajyanaga n’imbaraga z’umubiri n’iza gisirikari, bigatuma abenshi bumva ko kuba Intwari y’Igihugu bisobanura gusa ubwitange n’ubutwari ku rugamba.
Rwaka Nicholas, Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri CHENO akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire, yavuze ko uyu munsi igikorwa cyose wakora kigamije inyungu rusange, kigamije gukiza cyangwa gufasha benshi cyaba icy’ubutwari.
Yagize ati: “Ibyo ni byo dukangurira Abanyarwanda kugira ngo barusheho gukora neza, barangwe n’ibikorwa byiza, baheshe Igihugu icyubahiro, bakore ibihesha ishema Abanyarwanda, ariko ikiruta byose bakore ibiri mu nyungu rusange.”
Mu mateka y’u Rwanda, ubutwari ni imwe mu ndangagaciro zagiye ziranga Abanyarwanda. Kugira ngo u Rwanda rushobore kubaho kuva rugihangwa kugeza ubu, ni uko rwagize Intwari zarwitangiye zikarurwanaho mu buryo bwose, zaba izatabarutse n’izikiriho.
Intwari z’Igihugu zagize uruhare mu guhanga u Rwanda, kuruha icyerekezo gihamye no kururinda ababisha bahoraga bashaka kurwigarurira.
Abanyarwanda kandi bagaragaje ubutwari mu kubohora u Rwanda ingoyi y’amacakubiri n’akandi karengane kose katumaga rwisenya, ndetse no mu kuruteza imbere mu ngeri zose kugera ubwo rubaye ubukombe mu ruhando rw’amahanga.
Ubuyobozi bwa CHENO buvuga ko ubutwari ari indangagaciro igaragarira mu mibereho ya buri munsi, kuko bujyana n’ibyo umuntu yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro gahanitse.
Ibyo bikorwa ngo bigerwaho mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje, nyirabyo akirinda ubugwari mu migirire ye ntagamburuzwe n’amananiza.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa CHENO bushimangira ko ubutwari bw’Abanyarwanda ari bwo butuma bagira agaciro kuva kera kugeza n’ubu, ari na ko kabando bicumba kazabageza ku Rwanda bifuza kugeraho.
Indangagaciro Leta y’u Rwanda yasanze ari zo z’ingenzi mu zikwiye kuranga Abanyarwanda b’Intwari harimo iyo gukunda Igihugu, kunga ubumwe, gukunda umurimo unoze no kurangwa n’ubupfura.
Intwari z’u Rwanda zaranzwe n’ubufatanye mu kwagura Igihugu ndetse no kurinda ubusugire bwacyo. Ubutwari bw’Abanyarwanda bwakuye mu kaga Igihugu mu bihe bitandukanye, bukaba bunakomeje kugaragara mu rugendo rwo kubaka no guharanira iterambere ry’Igihugu.
Abo bakurambere b’Intwari bitanze, abenshi ni abiswe Abacengeri n’Abatabazi, bakaba barabayeho ku ngoma hafi ya zose z’u Rwanda nk’uko bishimangirwa n’impuguke mu mateka y’Igihugu.
Umushinga wo kuvugurura Igicumbi cy’Intwari cy’i Remera
Hagati aho, mu rwego rwo gusigasira amateka y’Intwari z’u Rwanda, umushinga wo kuvugurura igicumbi cy’Intwari cy’i Remera mu Karere ka Gasabo ugeze kure.
Rwaka avuga ko uyu mushinga watangiye gukorwa mu byiciro bibiri, harimo icyo kuvugurura hanze hari imva n’ibimenyetso no gutera ibiti bifitanye isano n’amateka y’Intwari z’Igihugu, n’icyo kuvugurura inyubako ikora nk’inzu ndangamurage y’amateka y’Intwari z’Igihugu.
Amateka azamurikwa muri iyo nzu ntazagarukira ku Itwari z’u Rwanda gusa nkuko ziri mu byiciro by’Imanzi, Imena n’Ingenzi, ahubwo hazaba harimo n’ay’Intwari zo ku Mugabane w’Afurika.
Biteganyijwe ko ubuzima bw’Intwari z’u Rwanda buzaba bushobora kumurikwa mu buryo bw’amafoto n’amashusho agaragaramo n’ibikorwa by’ubutwari bakoze.
Rwaka ati: “Iyo nzu rero izajyana no kumurika amateka y’ibyo byiciro by’Intwari zose. Uyu munsi rero iyo nyigo yararangiye, kuri ubu turateganya ko twaba dukoze icyiciro cya mbere cyo gutunganya hanze, ku mva n’ibimenyetso bikaba byarangiye ku buryo mu mwaka utaha twazizihiza Umunsi w’Intwari hararangiye.”
Gutandukanya ahashyinguwe imibiri y’Intwari z’Igihugu n’ibimenyetso byitezweho kuzafasha abasura Igicumbi cy’Intwari gutandukanya byoroshye imva n’ibimenyetso maze abahashyinguwe bajye bahabwa icyubahiro n’ababasura bitabaye na ngombwa ko babanza kubisobanurirwa.
Biteganyijwe ko kandi nanone ahari ikimenyetso kigaragaza Intwari yatabarutse itahashyinguwe kitazaba giteye nk’imva, ahubwo kizaba ari ikimenyetso bashyiraho indabo gusa.
