Undi mutingito ukaze wishe 3 ukomeretsa 294 muri Turikiya 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Undi mutingito uri ku gipimo cya 6.4 wibasiye Amajyepfo ya Turikiya ahagana saa mbili n’iminota ine z’umugoroba  (ni ukuvuga saa kumi n’imwe z’umugoroba ku Isaha yo mu gihugu) nyuma y’ibyumweru bike habaye undi wahitanye abantu benshi, ndetse abandi bagakomereka

BBC yatangaje ko uyu mutungito na wo wari ufite imbaraga nyinshi kandi wakurikiye indi yoroheje yabaye mu bihe bitandukanye, ariko uretse zimwe mu nyubako zangiritse  bivugwa ko wishe abantu 3 abandi 294 barakomereka. 

Inzego zishinzwe ubutabazi zivuga ko uyu mutingito utumvikanye mu Majyepfo ya Turikiya gusa ahubwo wageze no muri Siriya, Lebanon na Misiri. 

Abo baturage bari aho umutingito wumvikanye babwiye itangazamakuru ko bimwe mu bikorwa remezo byangijwe na wo birimo inyubako ziherereye ahitwa  Antakya muri Turikiya. 

Ni umutingito ubaye nyuma y’undi wari ku gipimo cya 7.8 wabaye mu rukerera rwo ku wa 6 Gashyantare, ugahitana abarenga 44,000 muri Turikiya na Siriya. 

Abayobozi ba Turikiya bavuga ko uyu mutingito wa mbere wakurikiwe n’utundi tworiheje dusaga 6,000, ariko uw’uyu munsi wo wari ukomeye cyane. 

Ikigo gishinzwe gukumira ibiza n’ubutabazi muri Turikiya (AFAD) cyatangaje ko abantu bakwiye kwirinda kujya ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga harimo nko ku nkengero z’inyanja ahashobora kuba imyuzure itewe n’izamuka ry’amazi y’inyanja. 

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyangijwe n’uyu mutingito mushya cyangwa se ababa bishwe cyangwa bakomerekejwe na wo. 

Umwe mu baturage bo mu Majyepfo ya Turikiya Muna Al Omar, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko umutingito wabaye yibereye mu ihema rishinzwe mu cyanya cyahariwe ubukerarugendo i Antakya. 

Mu marira n’ubwoba, afashe umwana we w’imyaka 7, uyu mubyeyi yagize ati: “Nagize ngo Isi igiye kunsadukiraho. Ese haraza kuba undi mutingito?”

Antakya ni umujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ha Hatay, ukaba uri mu mijyi yibasiwe cyane n’umutingito wo ku wa 6 Gashyantare. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE