Umwaka urashize Abanyarwanda bitoreye Umukuru w’Igihugu

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Tariki 15 Nyakanga 2024, ni bwo mu bice bitandukanye by’Igihugu cy’u Rwanda Abanyarwanda bose babyemerewe bazindukiye kuri Site z’itora bazinduwe no kwihitiramo Perezida wa Repubulika hamwe n’Abadepite.

Ni amatora yahurijwe hamwe, bagatora kuva tariki ya 14 kugera ku ya 16 Nyakanga 2024, aho Abanyarwanda bagera kuri 9 500 000 bafite kuva ku myaka 18 ari bo bari bemerewe gutora.

Aya matora yakorewe kuri site z’itora 2,441 zari zifite ibyumba by’itora 17 400 mu Gihugu hose, aho byari biteganyijwe ko muri buri cyumba cy’itora cyagombaga gutoreramo nibura abantu 500.

Ku wa 14 Nyakanga 2024, habaye amatora ya Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda baba mu mahanga, n’ay’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo, naho tariki 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda batuye imbere mu Gihugu bazindukiye kuri site z’itora batorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo.

Tariki 16 Nyakanga, hagombaga kubaho amatora y’ibyiciro byihariye harimo abahagarariye Urubiruko, Abagore n’abafite ubumuga mu Inteko Ishinga Amategeko.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yaje gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu tariki 18 Nyakanga 2024.

Uko ibyavuye mu matora byari byifashe

Ntibyatinze umunsi warageze Abanyarwanda, n’inshuti zabo hamwe n’amahanga yose bari biteguye kumva, gusoma hamwe no kureba amakuru y’ibyavuye mu matora.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko muri rusange amatora ya Perezida wa Repubulika, yitabiriwe ku kigero cya 98.20% by’abaturage bagombaga gutora.

Icyo gihe Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagaragaje ko Paul Kagame ari we wari ukomeje kuza imbere mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 99.18%, mu gihe Frank Habineza yari afite 0.50% naho Philippe Mpayimana akagira 0.32%.

Abenshi mu bakurikiye amakuru ajyanye n’amatora mu Rwanda cyane cyane abanyamahanga wasangaga batangazwa n’umutuzo ndetse n’umutekano yakoranywe by’umwihariko imyiteguro wasangaga mu byumba by’itora no kuri site muri rusange.

Uretse ababikurikiraniraga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, indorerezi mpuzamahanga zari zitabiriye ibikorwa by’amatora mu Rwanda ku bari imbere mu gihugu, zemeje ko yabaye mu mucyo, muri raporo zashyize ahagaragara tariki 17 Nyakanga 2024.

Ibyo kandi byanashimangiwe n’uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya, David K. Maraga, ari na we wari uyoboye itsinda ry’indorerezi zo muri EAC, wavuze ko ibikorwa by’amatora byari biteguye neza.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ni amwe mu matora meza nabonye, by’umwihariko ku munsi wo gutora byari ku murongo, no muri raporo yacu twabivuzemo, byari byiza, hari ibyo ibihugu byo mu Karere byakwigira ku Rwanda, birimo umutekano no gutegura, twabonye aho amatora aba ari imvururu, ubwicanyi n’urusaku, ariko kugeza ku munsi w’amatora nyirizina ibyo ntabyayeho hano, abantu banjye bampaye raporo ntaho byigeze biba, byari byiza.”

Tariki 22 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite, Perezida Kagame yatsinze amatora n’amajwi 99,18%, Frank Habineza wari watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) yagize 0.50% naho Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga agira 0.32%.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025, umwaka umwe urashize Perezida wa Repubulika na Guverinoma muri rusange batangiye imirimo ifite manda y’imyaka itanu, basigajemo ine.

Bimwe mu byumba by’itora hari hazirikanwe abafite ubumuga
Indorerezi Mpuzahamahanga zakurikiye ibikorwa by’itora mu Rwanda zemeje ko amatora yari ateguye neza
Ibyumba byari biteguye, bisa neza byizihiye ijisho
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE