Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yazamuwe mu ntera

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu Ntera Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Felix Namuhoranye wari Deputy Commissioner General (DCG), amuha ipeti rya Commissioner General (CG).

Amakuru y’izamurwa mu Ntera rya CG Namuhoranye yatangajwe  mu Itangazo ryashyizweho umukono n’Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano Gen. James Kabarebe.

CG Felix Namuhoranye yatangiye imirimo y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda tariki 24 Gashyantare 2023 asimbuye CG Dan Munyuza.

Ishingano za Komiseri Mukuru wungirije (DCG) yazihawe mu kwezi k’Ukwakira 2018, ariko na mbere y’aho akaba yarakoze mu myanya itandukanye yiganjemo iyo mu nzego z’umutekano. 

Guhera mu 2011 kugeza ku 2018 CG Namuhoranye yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare (NPC) aho yayoboye ibikorwa byo kongerera ubumenyi ba Ofisiye b’abasirikare, abapolisi n’abo mu zindi Nzego z‘umutekano bo mu Rwanda no mu bihugu binyuranye by’Afurika. 

Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, abenshi mu bahanyuze bagiye bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye na Politiki mpuzamahanga n’andi mashami. 

CG Namuhoranye yanabaye Umuyobozi ushinzwe amahugurwa y’abapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro  bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS). 

Ikindi kandi yagize inshingano zinyuranye muri Polisi y’u Rwanda, harimo Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ushinzwe ubugenzuzi bwa serivisi n’imikorere myiza. 

Yabaye nanone Umuyobozi ushinzwe ibikorwa, amahugurwa n’Igenamigambi muri Polisi y’u Rwanda. 

Ubunararibonye bwe bushingiye ku nshingano yakoze uhereye ku kuba ari umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, ukagera no ku  mahugurwa arebana n’iby’umutekano yaboneye mu bihugu bitandukanye uhereye muri Kenya, mu Bwongereza na Canada. 

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE