Umuyobozi wa Miss Universe 2025 yirukanywe irushanwa ririmbanyije

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umwe mu bayobozi bakuru b’itsinda ritegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe Nawat Itsaragrisil, yirukanywe muri iri rushanwa rya 2025, nyuma yo gusebya uwari uhagarariye igihugu cya Mexique.

Nk’uko ikinyamakuru DAILY POST kibivuga, ngo uyu muyobozi akaba n’umucuruzi ukomoka muri Thaïlande, yasebeje Miss Mexique, Fatima Bosch, avuga ko ari injiji kubera ko atigeze ashyira ubutumwa bwo kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ibyo bikimara kuba Miss Bosch yagaragaje akababaro avuga ko ibyo Nawat amukoreye ari agasuzuguro kandi bigamije kumusuzuguza, ahita asohokana n’abandi bakobwa bahagarariye ibihugu byabo baramukurikira mu rwego rwo kumushyigikira.

Perezida wa Miss Universe, Raúl Rocha, mu mashusho yashyize kuri Instagram kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2025, yatangaje ko Nawat Itsaragrisil yahagaritswe kandi yirukanywe mu irushanwa ry’uyu mwaka wa 2025.

Perezida wa Miss Universe yagize ati: “Nahagaritse uruhare rwa Nawat mu bikorwa bigize irushanwa rya 74 rya Miss Universe. Sinzigera nemera ko indangagaciro z’icyubahiro n’agaciro k’abagore zangizwa.”

Biteganyijwe ko ibirori byo gusoza iryo rushanwa rya Miss Universe 2025 bizaba tariki 21 Ugushyingo 2025, bikabera muri Thaïlande. Harimo gushakwa uzasimbura Victoria Kjær Theilvig wo muri Denmark wegukanye iryo Kamba mu 2024.

Miss Bosch uhagarariye Mixico muri Miss Universe yatutswe n’umwe mu bayobora iryo rushanwa
Nawat Itsaragrisil wari mu bayobozi bakuru ba Miss Universe yahagaritswe muri iryo rushanwa
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE