Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NAEB yafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Habiyambere Maurice, Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).
RIB yasobanuye ko uyu mukozi akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.
Yakomeje ivuga ko ukekwaho afunzwe nyuma y’iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu Rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo.
Afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ye ikaba yoherejwe mu Bushinjacyaha.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwasabye abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo kuko kunyuranya nabyo bibakururira mu bikorwa bihanwa n’amategeko.
Uru rwego kandi rwashimiye abantu bose bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu batangira amakuru ku gihe ku batanga cyangwa bakira ruswa, ku bakoresha umwanya w’umurimo barimo mu nyungu zabo bwite no ku bahishira imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo butemewe n’amategeko.
Itegeko nº 001/2025 ryo ku wa 22/01/2025 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi riteganya ko uhamijwe kimwe mu byaha by’iyezandonke ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke.
