Umuyobozi akwiye guhangayikishwa n’abafite ibibazo byo mu mutwe- Dr Kalinda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Perezida wa Sena Dr Kalinda Francois Xavier yagaragaje ko buri muyobozi wese akwiye guhangayikishwa n’ibibazo byo mu mutwe abantu bafite, bityo inzitizi zihari zo kutabirwanya zigakurwaho.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kamena 2025, ubwo yatangizaga Inama Nyunguranabitekerezo ku buzima bwo mu mutwe yateguwe n’Abasenateri yitabiriwe n’abari mu nzego zitandunye barimo abakora muri Minisiteri y’Ubuzima.

Yagize ati: “Uko turi hano ntawe udafite cyangwa utazi, ufite ikibazo cyo mu mutwe, kandi ntawe utazi uburyo umubare w’ababifite ugenda wiyongera, haba hakiri inzitizi cyangwa imbogamizi ku bafite ibyo bibazo.

Yunzemo ati: “Nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi mu bibazo byo mu mutwe bikunze kugaragara harimo ibijyanye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amakimbirane mu miryango, ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bafite ibibazo byo mu mutwe muri rusange hivuza bake cyane ugereranyije n’abafite indwara z’umubiri.

Ati: “Mu mbogamizi zikunze kugarukwaho, nkuko byanatugaragariye nk’abagize Sena, hari ibibazo by’ubucucike mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe, abaganga badahagije ubuke bw’imiti na bimwe mu bikoresho bikenerwa muri ubwo buvuzi.”

Yagarutse no ku bigo nderabuzima bidafite abaganga bahuguriwe ku kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi n’inzitizi zishingiye ku muco, imyumvire n’imyemerere bituma abafite ibyo bibazo batereranwa cyangwa ntibafashwe kwitabira ubwo buvuzi.

Perezida wa Sena yasabye abitabiriye Inama nyunguranabitekerezo ya Sena, kubiganiraho kugira ngo bivugutirwe umuti urambye.

Ati: “Nta muyobozi udakwiye guhangayikishwa n’impamvu izo mbogamizi zidakurwaho.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu mwaka ushize wa 2024 cyatangaje ko umubare w’abagabo bafite ibibazo byo mu mutwe, uruta uw’abagore, kandi abagabo 5% by’abarwaye ari bo bivuza gusa.

RBC ivuga ko ikibabaje ari uko ab’igitsina gabo abenshi bajya kwivuza akenshi bajyanwa ku gahato.

Abaganga b’indwara zo mu mutwe bavuga ko ibibazo bitera ubu burwayi bituruka kuri kamere y’umuryango aho usanga umugabo werekanye ko afite ubuzima bwo mu mutwe aba ari igisebo.

Bavuga kandi ko abantu baza kwivuza ari abantu baba barembye cyane bakazanwa n’imiryango cyangwa se abakoresha babo nyuma yo kubabonaho ibimenyetso bidasanzwe.

Ibimenyetso by’umugabo ufite ibibazo byo mu mutwe Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigaragaza ko abagabo bafite ibimenyetso bitandukanye n’iby’abagore mu gihe bagize uburwayi bwo mu mutwe.

Bavuga ko abagabo barangwa no kugira amarangamutima arimo uburakari n’umwaga bikabije mu gihe ku bagore usanga bafite agahinda gakabije.

Ibindi bimenyetso umugabo ufite ibibazo byo mutwe agaragaza harimo kubura ibitotsi, gutakaza icyizere cyo kubaho, akabaho nta ntego ihari, cyangwa icyerekezo.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2018 bugaragaza ko  20% by’Abanyarwanda usanga bafite ikibazo cyo mu mutwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE