Umuvunyi Mukuru wa Suwedi yamuritse igitabo yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuvunyi Mukuru w’Igihugu cya Suwedi, Lars Arrhenius, yamurutse igitabo kigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anagaragaza ko we ubwe yayabayemo.

Muri icyo gitabo yise Lejonmyran (The Ant Loin), Lars Arrhenius wakuriye mu Rwanda no mu Burundi nyuma y’ivuka rye mu mwaka wa 1964, agaragaza ubukana bwa Jenoside nk’umutangabuhamya wa mbere ariko akanifashisha inkuru y’’abagore babiri bari ingirakamaro mu buzima bwe.

Abo bagore ni nyirakuru yakundaga witwa Tzia wiciwe hamwe n’umuryango we, ndetse na Christine wari inshuti ye kuva mu bwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba ari no mu bagize uruhare mu kongera kubaka Umuryango Nyarwanda wari wasenyutse.  

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwedi Dr. Diane Gashumba, yagaragaje ko Umuvunyi wa Suwedi yamuritse igitabo nyuma y’igihe yiherereye mu Rwanda.

Dr. Gashumba yagize ati: “Nyuma yo kwiherera mu gihe cy’ibyumweru bitatu mu Rwanda, Umuvunyi w’Igihugu cya Suwedi (Sweden) yamuritse igitabo ku byo yiboneye ku ivangura ryakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, ubwo yabaga i Karongi 1965 kugeza mu 1978.

Arrhenius yavuze ko ahoza ku mutima inshuti biganaga zishwe zizira ko ari Abatutsi, kandi ko n’ubwo atabyumvikanaho na bamwe atazahwema kuvuga ukuri ku ivangura ryabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuvunyi Mukuru wa Sewedi yagaye amahanga yarebereye Jenoside, ashima inzira u Rwanda rwahisemo yo kwiyubaka mu bumwe n’ubwiyunge.”

Ambasade y’u Rwanda muri Suwedi kandi yatangaje ko igitabo Lars yise “Lejonmyran” kigaraza ukuntu mu buto bwo yabaye mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura ibyo yabayemo mu Rwanda no mu Burundi.

Yerekana ubuzima bwa buri munsi n’ivangura inshuti ze zahuraga na zo.

Ambasade y’u Rwanda muri Suwedi yavuze ko ubwitange bwa Lars bugaragaza ko afite umuhate ku kuri n’ubutabera mu buryo bushimishije.

Iyo Ambasade yavuze ko kandi ibimenyetso byinshi bitakirwa neza n’amahanga, kuko hari abashaka kugoreka cyangwa guhakana ukuri ku byabaye.

Ikomeza ivuga ko ari inshingano ya buri wese, guhangana no guca intege ibyo binyoma, kuko abantu bakwiye  ukwemera ibyahise hagamijwe  kubaka ejo hazaza hashinze imizi binyuze mu kuri n’ubwiyunge.

Ambasade y’u Rwanda muri Suwedi yatanze ubutumwa igira iti: “Nk’Igihugu, turashimira abatangabuhamya ubwabo babaye mu Rwanda mbere ya Jenoside,  bashobora kuvuga amateka yabo, inkuru y’u Rwanda, abagabo b’indangagaciro n’icyubahiro, abagabo nka Lars baharanira ukuri, kugira ngo bose babone kandi bumve kandi babone ukuri. Amateka nk’aya agomba kwandikwa kugira ngo bose bayigireho. Warakoze Lars Arrhenius kugira umutima wo kugaragaza ukuri kubeshyuza ibinyoma”.

Ubuzima bwa Lars mu Rwanda n’ubushakashatsi yarukozeho

Lars Arrhenius ni Umunyamategeko ukora ibikorwa byo kwita ku burenganzi bwa muntu.Yakuriye mu Rwanda na Eksjö muri Suwede.

Imyaka yamaze mu Rwanda yamuteye gukora ubushakashatsi ku bibazo byugarije  ikiremwamuntu kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda.

Afite uburambe bw’imyaka 16, bwo gukora mu bigo bitandukanye by’abanyamategeko, akaba yarashinze Umuryango uhugura abunganira mu mategeko (Abavoka) n’abashinjacyaha.

Lars Arrhenius kandi yabaye umucamanza wungirije mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Suwede.

Mu 2006 hashyizweho umwanya w’uhagarariye Umuryango urengera abanyeshuri n’amashuri (BEO) Lars Arrhenius ni we wa mbere wawuyoboye.

Yanatangije uburyo bw’ubugenzizi mu by’ubucurizi mu mashuri. Arrhenius yatangiye imirimo yo kuyobora BEO ku ya 1 Mata 2006, ashyizweho na Guverinoma ya Suwede.

Ku buyobozi bwe BEO yashyizeho amategeko yita ku burenganzira bw’abana n’abanyeshuri, kuri ubu ikora iperereza ku byaha byo gufata nabi abana no kubunganira mu nkiko.

Mu mwaka wa 2010, Arrhenius yabaye Perezida w’Umuryango wita ku burenganzi bw’abana (ECPAT Sweden), akaba kandi yaranabaye umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF muri Suwede.

Tariki ya 1 Mata 2012, Lars Arrhenius yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango urwanya Ihohoterwa (Friends), ndetse akomeza guhangana n’ibibazo bibangamira uburenganzira bw’umwana.

Kuva tariki ya 1 Ukwakira 2016, yari Umujyanama Mukuru w’Umuryango Friends ku rwego mpuzamahanga.

Muri Gashyantare 2016, Guverinoma ya Suwede yugize Lars Arrhenius Umuyobozi ushinzwe gukurikira ibijyanye n’ubwishingizi bw’ababyeyi.

Mu Kuboza 2020, ni bwo Lars Arrhenius yagizwe Umuvunyi Mukuru w’Igihigu cya Suwedi.

Umuvunyi Mukuru w’Igihugu cya Suwedi, Lars Arrhenius
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE