Umutoza w’Amavubi yarahiye ko atazongera guhamagara Sahabo na York

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Adel Amrouche, yarahiye ko atazongera guhamagara abakinnyi barimo Hakim Sahabo na Rafael York banze kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu ifitanye imikino ya gicuti na Algérie.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu kiganiro nabanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025 cyari kigamije kugaragaza uko Ikipe yiteguye umukino wa gicuti na Algeria uteganyijwe kuri uyu wa Kane, kuri Stade ya Chahid Hamlaoui iherereye mu Mujyi wa Constantine.
Abajijwe uko biteguye Adel Amrouche, yavuze uyu mukino ugamaije gusuzumiraho abakinnyi bashya yahamagaye mu Ikipe y’Igihugu bwa mbere.
Ati: “Mu by’ukuri uyu ni umukino turi gusuzumaho bamwe mu bakinnyi, mu rwego rwo kubaka ikipe nshya. Ni amahirwe kuri twe kuba tugiye gukina uyu mukino kuko turaba duhanganye n’ikipe ikomeye kandi ifite abafana. Abakinnyi baje mu Ikipe y’Igihugu bameze neza kandi ndabishimiye.”
Adel yakomeje avuga ko atanejejwe n’imyitwarire y’abakinnyi barimo Rafael York na Hakim Sahabo banze gukinira Amavubi.
Yagize ati: “Hari ibyo ntishimiye kuko hari imico umuntu akwiriye gukosora igihe yambaye iri bendera. Iri bendera ntabwo ari iryo gukinishwa, nta n’umwe uri hejuru yaryo. Ubwo nabonaga hari abanze guhagararira Igihugu naratunguwe cyane kuko ni ukwirengagiza amateka yacyo.”
Abo rero ntibakiri inshuti zanjye ntibazigera banaba zo. Nimushake mubyandike mubishyire aho ari ho hose, mubamamaze haba kuri Facebook n’ahandi. Ntibazagaruka na rimwe. Iri bendera rirabaruta cyane. Nta muntu ukina n’Ikipe y’Igihugu wenda nimva hano bazagaruka ariko igihe nkihari mubibagirwe.”
Uyu mugabo ukomaka muri Algeria yakomeje avuga Ko akeneye abakinnyi bashyira igihugu mbere ya byose.
Ati: “Ndegendera ku murogo rwa Perezida w’Igihugu. Twifuza igihugu gitera imbere, kirimo kubaha no kugikunda. Ndashaka abakinnyi, nibashake babe bari hasi ariko bafite umutima. Wa mukinnyi udasaba amafaranga ngo ahagararire Igihugu.”
Abakinnyi bahamagawe ariko batari kumwe n’abandi muri Algeria barimo Hakim Sahabo wa Standard de Liège yo mu Bubiligi wavuze ko yifuza akaruhuko nyuma yo gusoza shampiyona Rafael York, wanze kwitabira nta mpamvu ifatika agaragaje, Samuel Gueulette yavuze yagize imvune mu gihe na Manishimwe Djabel wangiwe kwinjira muri iki gihugu kubera ko cyamufatiye igihano cyo kumara imyaka itanu atakigeramo nyuma yaho visa ye irarangiye ntayongere.
Adel Amrouche abaye Umutoza wa Kabiri w’Amavubi wemeje ko atazongera guhamagara aba bakinnyi nyuma ya Frank Trosten.
