Umutoza w’Amavubi yagaragaje ko umusaruro mubi uterwa no kudategura abakinnyi bato

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, yasabye abategura umupira w’amaguru mu Rwanda kwibanda ku bakiri bato hagamijwe kubaka Ikipe y’ikipe y’igihugu ikomeye.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, nyuma y’uko Amavubi atsinzwe na Bénin igitego 1-0, bituma asezererwa mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.
Adel yabanje kuvuga ko ntacyo gusobanura gihari nyuma yo gutakaza umukino imbere y’Abanyarwanda bari muri Stade Amahoro barimo na Perezida Paul Kagame.
Ati: “Ntabwo byoroshye kuba wabona icyo usobanura, nako muri make nta bisobanuro mfite. Twahatanye, twakinnye, twarateguye ariko umusaruro ni uyu. Ntawe nabyegekaho ahubwo amahirwe ntabwo yari ayacu uyu munsi.”
Yakomeje avuga ko kubura intsinzi ahanini bishingiye ku buryo bwo kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ati: “Niba ushaka gukina amarushanwa akomeye nk’aya, ukeneye gutegura ibintu byawe uhereye hasi. Ntabwo kubigeraho ari uguhindura umutoza, guhindura perezida, guhindura umuyobozi n’ibindi mbese ukifuza gukora ibisa n’ubufindo. Nta bato ntibishoboka.”
Urasabwa gukora, ugakora abakinnyi benshi, ukagira shampiyona nziza, ukagira amarushanwa y’abato. Ntimugatekereze Igikombe cy’Isi nta hantu mwahereye hahari. Njye nasabye abayobozi ba tekinike kunshakira umukinnyi w’imyaka 17 wakina mu Ikipe y’igihugu baramubura.”
Amavubi azasoza iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, yakirwa na Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025.

