Umutima wanjye wuzuye amashimwe- Taddeo Lwanga wasezeye muri APR FC

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umugande Taddeo Lwanga wakiniraga APR FC yasezeye umuryango mugari w’iyi kipe yari amazemo imyaka ibiri akinira.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya13 Kamena 2025, yagaragaje ko umutima we wuzuye amashimwe ashimira abo babanye bose.

Yagize ati: “Ntibyoroshye kwandika ubu butumwa, ariko nk’abakinnyi, twese tuzi neza ko uyu munsi ugomba kugera. Byimazeyo, ndashimira ubuyobozi bw’ikipe, abakozi, abakinnyi bagenzi banjye n’umuryango wanjye wampaye ubufasha muri uru rugendo rw’imyaka ibiri namaze muri APR FC.”

Lwanga ukina mu kibuga hagati, akaba atarongerewe amasezerano, yabisikanye na mwenewabo Ronald Ssekiganda wasinye imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Taddeo Lwanga usanzwe akinira n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2023 avuye yakiniraga Arta/Solar7 yo muri Djibouti.

Muri APR FC yatwaye ibikombe bitadukanye birimo bibiri bya Shampiyona, Igikombe cy’Amaharo n’Igikombe cy’Intwari.

Lwanga ntiyongerewe amasezerano muri APR FC
Taddeo Lwanga yasezeye APR FC yari amazemo imyaka ibiri akinira

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE