Umusizi Carine yateguje Alubumu ya mbere ye y’Ibisigo
Umusizi ubifatanya no gukina Sinema Maniraguha Carine yateguje umuzingo we wa mbere w’Ibisigo anahishura ko azawusohorera rimwe n’ibitabo.
Uyu musizi ubimazemo igihe kiri hejuru y’imyaka 10, avuga ko iyo Alubumu yahisemo kuyita Rangurura kandi yayitondeye kugira ngo izanyure abakunzi b’ibisigo bye.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Umusizi Maniraguha yayitangarije ko amaze iminsi ahuze kubera ko arimo gutegura iyo Alubumu.
Yagize ati: “Muri iyi minsi mpugiye mu bikorwa bitandukanye birimo gukora kuri Alubumu yanjye ya mbere nise ‘Rangurura,’ nteganya gushyira hanze vuba aha.”
Mu nzira y’ubuzima tunyuramo habamo ibikomere ku buryo mu majwi yacu (ibyo tuvuga) habamo inkovu nyinshi ariko rero nubwo ibyo byose birimo ariko harimo n’imbaraga.”
Ni Alubumu yiganjeho ibisigo bigendanye n’umuziki kandi ifite igisobanuro cy’uko ubuzima bugomba kwisubiza ijambo cyane cyane imbamutima zatsikamiwe n’ibikomere.
Yongeraho ko atari alubumu gusa ateganya gusohora ahubwo yifuza kuzayishyira ahagaragara iherekejwe n’ibitabo birimo ibisigo bye byose, ni Alubumu avuga ko ateganya gushyiraho ibisigo 10 cyangwa 12. Aho kugeza ubu 10 muri byo byamaze kuboneka harimo n’icyo ateganya gushyira hanze.
Umusizi Carine azwi mu bisigo bitandukanye birimo ‘Nsa nk’umusizi’, ‘Nta bwoba’, ‘Ndi Africa’ n’ibindi ateguje iyi Alubumu mu gihe ari mu Ruzinduko rufitanye isano n’ubusizi no gukina ikinamico mu Bufaransa muri gahunda yateguwe na Institut Francais du Rwanda.
