Umusirikare wa FARDC yishe abasengaga barimo n’umwana w’amezi 4

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umusirikare w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yinjiye mu rusengero ruri mu Mujyi wa Muanda mu Ktara Kongo-Central, yica arashe batatu abarimo umwana w’amezi ane, umugore n’undi wapfiriye mu nzira ajya kwa muganga.

Ibyo byabaye mu isengesho ryo ku Cyumweru gishize tariki ya 11 Gicurasi 2025, ubwo uwo musirikare yinjiraga mu rusengero rwitwa ‘Le Chemin’ afite imbunda, agahagarika amasengesho avuga ko ashaka umugore we ubundi ahita atangira kurasa.

Umutangabuhamya wabonye ibyo biba yavuze ko uwo musirikare yinjiye mu rusengero abaza ngo; “Naomie ari he? Naomie ari he?”, ubundi atangira kurasa hose.

Nyuma yo kwica abo bantu uwo musirikare yahise afatwa n’abaturage baramukubita bamugira intere ubundi ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko amashusho cyabonye yafatiwe muri urwo rusengero agaragaza amaraso y’abakomeretse n’intebe zinyanyagiye hose.

Nubwo ubuyobozi bwa FARDC ntacyo buratangaza, Guverineri w’Intara ya Kongo-Central, Grâce Nkuanga Bilolo, yemeje iby’uwo musirikare  yamagana  ibyabaye, yihanganisha n’ababuze ababo.

Si ubwa mbere ibitero nk’ibyo byaba kuko no muri Gashyantare uyu mwaka mu Ntara ya Lubero mu gace ka Kasanga, abantu barenga 70 bari rusengero rwa CECA 20 bishwe n’umutwe wa ADF.

Mu bapfuye harimo abagore n’abana ariko hari n’abandi bafashwe bugwate babohwa amaboko, bakorerwa n’iyicarubozo.

Mu 2023 na bwo mu Ntara ya Ituri hiciwe abandi 14 bari mu rusengero aho icyo gitero byavuzwe ko cyagabwe n’umutwe wa CODECO.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE