Umusirikare wa FARDC warasiwe i Rubavu yakomerekeje abapolisi 2 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa mbili na mirongo ine n’itanu (08:45) ni bwo umusirikare wo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yarenze umupaka muto atangira kurasa ku nzego z’umutekano z’u Rwanda. 

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwavuze ko uwo musirikare yarashe ku nzego z’umutekano no ku basivili akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 agakomeretsa abapolisi babiri bari mu kazi.

Umwe mu bapolisi bari kumwe mu kazi na we yamurashe mu cyico mu rwego rwo kwirwanaho, kurinda abaturage bambuka umupaka ndetse n’abakora ku mupaka, ahita asiga ubuzima muri metero zirenga 25 avuye ku butaka bwa RDC. 

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwahise butumiza Itsinda ry’Ingabo zishinzwe kugenzura imipaka yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (EJMV) kugira ngo rikore iperereza ryimbitse kuri icyo gitero, hamenyekane n’ikibyihishe inyuma.

U Rwanda kandi rwamenyesheje abayobozi ba RDC iby’ubwo bushotoranyi n’umusirikare wabo wapfuye, ndetse n’abakozi b’icyo gihugu bakorera ku mupaka bakaba barimo gusura aho yarasiwe.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwongeye kwizeza abaturage b’i Rubavu ko kuri ubu ku mupaka hongeye kugaruka umutuzo. 

Uyu musirikare aje akurikira igihiriri cy’abaturage b’i Goma bigaragambirije ku mupaka muri iki cyumweru, nyuma y’aho Leta ya RDC yongeye gushinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 zigaruriye Umujyi wa Bunagana. 

U Rwanda rukomeje kwamagana ibirego by’Abanyekongo bidafite aho bishingiye, bikaba birimo kugirwa urwaho rwo guhohotera Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda babarizwa muri icyo gihugu. 

Inzego zo muri Congo zaje gutwara umusirikare wa FARDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Hagenimana francois says:
Kamena 17, 2022 at 3:09 pm

Ubu nubwiyahuzi bw’iterabwoba ryo gutera ubwoba abaza mu nama yacu hano ya CHOGMO no gushaka kuyiburizamo , big up notre service de la securite

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE