Umusiporutifu akwiye gutandukana n’intekerezo mbi za Jenoside – Muyumbu United

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abanyamuryango b’ikipe ya Muyumbu United yo mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko umusiporutifu aba agomba gutandukana n’intekerezo mbi ziganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi bishimangirwa na Perezida w’ikipe ya Muyumbu United, Bercare Nzabagerageza n’abandi banyamuryango bagize iyi kipe.

Babikomojeho ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Kayumba Bernard, umunyamuryango wa Muyumbu United Club, avuga ko nk’abasiporutifu kuri bo siporo ari umwe mu miti w’ibibazo bitandukanye birimo n’imitekerereze mibi.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Kayumba yagize ati: “Umusiporitifu aba agomba gutandukana n’intekerezo mbi, aba agomba kurenga ibyo bigayitse byose tubona byatugejeje ahangaha, umusiporutifu aba afite mu nshingano ze zo kugira ngo yiyubake, yubake uwe, yubake aho atuye, abe mu by’ukuri Intwararumuri.”

Avuga ko abasiporutifu ari bamwe mu bagize Umuryango Nyarwanda bityo ko bagomba kumva amasomo abafasha gutanga itafari ryabo mu kubaka u Rwanda rushya.

Guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino n’ibindi bikorwa biyipfobya, ikipe ya Muyumbu United izakomeza guharanira kuba intangarugero muri icyo cyekerezo cyo kubaka u Rwanda rushya.

Bercare Nzabagerageza, Umuyobozi w’ikipe ya Muyumbu United, avuga ko nk’umusiporutifu gusura amateka ari mu rwibutso rwa Kigali bisobanuye kuzuza inshingano nk’Abanyarwanda kuko ngo kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda wese.

Ati: “Kwibuka abazize Jenoside ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko ni ukubasubiza agaciro, ni no kuzirikana akarengane bagiriwe bitari bikwiye.

Ni n’uburyo bwo kwibuka tuzirikana iyo nabi ya muntu kugira ngo tuvome imbaraga zo guharanira ko bitakongera ukundi.”

Kuri we, siporo ihuza abantu kandi ikanubaka ubumwe mu bantu.

Ati: “Kunga ubumwe no kuza hano ku rwibutso, si ukwibuka abazize Jenoside gusa ni no gufata mu mugongo abanyamuryango ba Muyumbu United bafite ababo bazize Jenoside.”

Asaba abakora siporo nk’abatarabigize umwuga gukoresha siporo mu bikorwa byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no mu bikorwa bifasha igihugu.

Mukeshimana Valentine, umunyamuryango wa Muyumbu United, na we avuga ko uruhare rw’abasiporutifu mu muryango Nyarwanda ari ukurangwa n’ubumwe ndetse n’ubwumvikane.

Yagize ati: “Uruhare rw’abasiporutifu mu kubaka ubumwe, hagomba kubaho ubwumvikane, hagomba kubaho kubana neza hagati y’abakinnyi kuko ujya ubona ko n’iyo umukinnyi agushije mugenzi we, undi aramuhagurutsa nubwo aba ababaye.”

Ibi abihuriraho na Mwiseneza Jean, umwe mu rubyiruko rugize ikipe ya Muyumbu United.

Mwiseneza avuga ko amasomo yakuye ku rwibutso rwa Kigali ari ukugira uruhare mu kwirinda icyasubiza u Rwanda mu mwijima rwanyuzemo mu 1994.

Ati: “Nk’urubyiruko ni ugushishikariza bagenzi banjye yuko ibintu byabaye mu Rwanda bitazongera kuba.

Umusanzu wacu nk’abasiporutifu ni ukwirinda amacakubiri no kwirinda gutega amatwi uwatubibamo ayo macakubiri.”

Kuri we ngo siporo ihuza abantu batandukanye kandi n’iyo barimo kuyikora bumva bunze ubumwe bityo bakarushaho kugendera kure icyacamo ibice abanyarwanda ahubwo bagakomeza kuba umwe nk’amahitamo yabo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE