Kigali: Imyanda yo mu musarani ntizongera gutwarwa i Nduba

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) cyatangaje ko imyanda ividurwa mu misarani yo mu Mujyi wa Kigali itazongera gutwarwa i Nduba mu Karere ka Gasabo, ahubwo izajya yerekezwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro ahagiye kuzura uruganda ruyitunganya.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group Prof. Omar Munyaneza, yavuze ko urwo ruganda ruzajya rutunganya ifumbire igezweho muri ayo mazi yanduye avidurwa mu misarani, ashiomangira ko imirimo yo gutunganya urwo ruganda iri hafi kugera ku musozo.

Mu kiganiro Prof Omar Munyaneza, yahaye RBA, yavuze ko imyanda ividurwa mu misarani yo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali igiye kijya itwarwa muri urwo ruganda rurimo kubakwa mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagari ka Gitaraga mu Murenge wa Masaka.

Prof. Munyaneza yavuze ko bitewe n’uburyo ikimpoteri cya Nduba kiri gutunganywa mu buryo bugezweho, ubu hari kurebwa uko hashyirwa ibishingwe gusa hanyuma indi myanda y’amazi ikajyanwa i Masaka gutunganyirizwayo.

Yagize ati: “Ubungubu turi kugira ngo iyi myanda y’amazi yanduye twe kuyivanga n’ibishingwe byavuye mu ngo, hariya i Nduba hajye ibishingwe hanyuma ibijyanye n’amazi tubijyanye i Masaka.”

Ubwo yasobanuraga iby’uruganda yongeyeho  ati: “Uruganda na rwo, ni ibyuma bigomba gushyirwaho. Aho kubishyira haratunganye turizera ko mu kundi kwezi biba bigeze mu Rwanda. Uruganda ruzaba rukozwe n’ibyuma bimwe bikorerwa mu nganda ndetse byamaze no kuva mu gihugu byakorewemo biri kuza mu Rwanda turizera ko nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu bizaba byageze hano i Kigali.”

Yemeje ko nyuma yo kuhagera bizatangira gushyirwaho kandi bitarenze ukwezi cyangwa abiri bizaba birangiye.

Biteganyijwe ko imirimo yo kurwubaka izarangira   itwaye arenga miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda aho ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira metero kibe 400 buri munsi.

Binateganyijwe ko nyuma y’imyaka 10 urwo ruganda ruzafasha abaturage bagera kuri miliyoni hafi ebyiri batuye mu Mujyi wa Kigali kurangwa n’isuku mu ngo zabo babona aho kujugunya imyanda n’amazi mabi yakoreshejwe.

Umuyobozi wa WASAC, Prof.Omar Munyaneza yavuze ko kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye bizarangira vuba
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE