Umusaruro w’inganda wiyongereyeho 8.5% muri Kamena

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko muri Kamena 2025, umusaruro w’inganda wiyongereye ku kigero cya 8,5% ugereranyije n’ukwezi kwa Kamena kwa 2024.
Imibare yasohotse muri raporo yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, igaragaza ko impuzandengo y’umwaka wose ishimangira ko umusaruro w’Inganda wiyongereye ku kigero cya 6,4%.
Mu bikorwa bitandukanye bibarizwa mu rwego rw’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri byazamutse umusaruro ku kigero cya 17,7%, ibikomoka ku nganda byiyongera ku kigero cya 2,3%.
Umusaruro w’amashanyarazi wiyongereye ku kigero cya 12.5% na ho uw’inganda zitunganya amazi no gutunganya imyanda wiyongeraho 3,0%.
NISR ivuga ko ibikorwa by’inganda na byo byiyongereye ku kigero cya 2.3%, iyo nyongera ikaba yaraturutse ku bwiyongere bwa 24,6% mu nganda zongerera agaciro ibiribwa, ndetse n’inyongera ya 28,9% mu munganda zitunganya ibikoresho bitari ibyuma.
Nanone kandi, gutunganya imiti, imikoba (rubber) na pulasitiki buo byagabanyutse ku kigero cya 19,9% na ho gutunganya ibyima, imashini n’ibikoresho bigabanyuka ku kigero cya 6,6%.