Umusaruro w’inganda wazamutseho 6.3% muri Nyakanga 2025
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR yagaragaje ko umusaruro w’inganda wazamutseho 6.3% muri Nyakanga uyu mwaka ugereranyije na Nyakanga 2024.
Iyo raporo yo kuri uyu wa 09 Nzeri 2025, yagaragaje ko amabuye y’agaciro na kariyeri byiyongereyeho 3.8%, amashanyarazi yiyongeraho 13.6%, ibikorerwa mu nganda zitandukanye byiyongeraho 4.1%, mu gihe amazi n’isukura ari 2%.
NISR yagaragaje ko mu kwezi kwa Kamena 2025, umusaruro w’inganda nabwo wiyongereyeho 8.5% ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2024, ariko mu mwaka wose, ni ukuvuga kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Kamena 2025, ukaba warazamutseho 6.4%.
Iyo raporo ya Kamena 2025, yanagaragaje ko umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutseho 17.7%, umusaruro w’inganda zikora ibicuruzwa bitandukanye uzamukaho 2.3%.
Ibyo ngo bikaba byaragizwemo uruhare n’umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa wazamutseho 24.6% ndetse n’izamuka ry’umusaruro w’inganda zikora ibikoresho bikomoka ku mabuye y’agaciro bitari ibyuma wazamutseho 28.9 %.
Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, (NST2 National Strategy for Transformation Phase2), umusaruro w’inganda witezwe ko buri mwaka uzajya wiyongera nibura ku kigero cya 10%.
Ni mu gihe muri gahunda ya mbere ya NST1, (2017-2024) yarangiye umusaruro w’inganda wikubye gatatu uva kuri miliyari 591 ugera kuri miliyari 1600 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uko kwikuba kwagizwemo uruhare n’umusaruro w’ibiribwa utunganyirizwa mu nganda wikubye hafi inshuro eshatu, aho wavuye kuri miliyari 210 Frw mu mwaka wa 2017 ugera kuri miliyali 616 mu 2024.
Umusaruro w’ibinyobwa bitunganyirizwa mu Rwanda nawo wikubye hafi kabirii uva kuri miliyari 159 ugera kuri miliyari 265 Frw mu 2024.
Abakora mu nganda na bo bariyongereye bava ku bihumbi 180 mu 2017 bagera ku bihumbi 259 mu 2024, naho inganda zinjiriza u Rwanda umusoro urenga miliyari 459 Frw mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024, uvuye kuri miliyari 168 wariho mbere y’uwo mwaka.
