Gicumbi: Umusaruro waratumbagiye kubera amaterasi y’indinganire

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba bavuga ko amaterasi y’indinganire yatumye umusaruro waboutumbagira, hari abo wikubye kane n’abandi wikubye inshuro 5.

Mukandayisenga Florence yavuze ko umushinga ubwo wahageraga ukababwira ko ugiye kubacira amaterasi y’indinganire batabyakiriye kimwe.

Ati: “Umushinga Green Gicumbi uza kuducira indinganire, hari ababyakiriye n’abandi batabyakiriye mu ntangiriro, ariko nyuma twaje kwishima umusaruro tubonye warabaye mwiza.

Ati: “Mbere isuri yaturukaga ruguru iriya ubutaka ikabushokana, inyungu ya mbere hamaze gukorwa indinganire, ubutaka ntibwongeye kugenda, umusaruro wariyongereye, ibiti byatewemo bifata ubutaka amaterasi ntatenguke ndete tubona ibyo kugaburira amatungo, imishingiriro.”

Yongeyeho ati: “Mbere nezaga nk’ibilo 40 cyangwa 50 by’ibishyimbo n’ingano ariko nyuma yo kubona indinganire nsarura ibilo 200, ibilo 300 by’ingano ndabisarura.”

Mukandayisenga yakomeje asobanura ibindi byiza bakesha amaterasi y’indinganire, birimo kuba byaramugabanyirije ifumbire yakoreshaka, kubona ibiti by’imishingiriro ndetse ko ayo materasi bazakomeza kuyabungabunga.

Ngomitsinze Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Humura, Akagali ka Nyaruka, Umurenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi yavuze ko mbere hatarakorwa amaterasi y’indinganire nta cyo yasaruraga mu murima, ariko nyuma umusaruro wazamutse cyane.

Yagize ati: “Mbere y’uko umushinga Green Gicumbi udukorera amaterasi iyo nabaga mpinze nasaruraga nk’ibilo 20 gusa, ariko ubu nshyiramo nk’ibilo 10 nkavanamo ibilo birenga 100, mbikesha indinganire.”

Yasobanuye ko impamvu umusaruro wiyongereye, ari uko ubutaka butari bugitembanwa n’isuri kandi ifumbire ikaguma mu murima.

Ati: “Mbere ubutaka bwari buhananye bugatwarwa n’isuri, ifumbire ikagenda amazi akayitembana ariko aho haciriwe amaterasi ubu ndahakura ibilo bigera mu 120.”

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney yavuze ko amaterasi atazamuye umusaruro gusa, ahubwo yanarinze ubutaka.

Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko kuri ayo materasi hanateweho ibiti bigaburirwa amatungo bikanafata ubutaka

Yagize ati: “Tumaze kubona umusaruro wiyongera inshuro eshatu kugeza kuri enye. Intego yacu ni ukugeza ku nshuro icumi. Aya materasi arwanya isuri, agatuma ubutaka bugumana intungamubiri.

Yashimangiye ko ihinduka ry’imyumvire mu baturage byatumye ibikorwa biteganyijwe mu mushinga bigenda neza, kuko babigize ibyabo.

Ati: “Igishimishije cyane ni ukubona abantu bamenya uruhare rwabo mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere no kurengera ibidukikije.”

Kagenza yavuze kandi ko kuba harakozwe amaterasi bituma isuri idatembana ubutaka, amazi aguma mu butaka ndetse n’ifumbire ikagumamo, bikaba byaratumye umusaruro wiyongera inshuro eshatu cyangwa enye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yagaragaje ko ibikorwa bitandukanye by’umushinga byatumye umusaruro w’abahinzi wiyongera bibahindurira ubuzima.

Ati: “Igishanga cya Mulindi amazi yaturukaga mu misozi yarakirengeraga, kikuzuramo isuri, ariko ubu ntikikirengerwa n’amazi, haciwe amaterasi y’indinganire byatumye abaturage imibereho yabo izamuka, kuko umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye ndetse n’ibipimo by’ubuhinzi byarazamutse.”

Kuva umushinga Green Gicumbi watangira mu 2020, hamaze gukorwa hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire, 850 z’amaterasi yikora na ha 3000 zakozweho imiringoti.

Ngomitsinze Jean Pierre avuga ko amaterasi y’indinganire yatumye asigaye asarura ibilo bisaga 100
Amaterasi y’indinganire yatumye umusaruro wiyongera
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE