Umuryango w’Abayisilamu watangaje umunsi Mukuru w’igitambo Eid Al Adha

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko Umunsi Mukuru w’igitambo (Eid Al ADHA) uzaba ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024.

Ni ibyasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa rivuga ko Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda wishimiye kumenyesha Abayisilamu ko isengesho ry’uwo munsi Mukuru ku rwego rw’Igihugu rizabera kuri Kigali Pele Stadium.

Ubusanzwe Umunsi Mukuru w’Igitambo wizihizwa ku Bayisilamu bose ku Isi, aho baba bazirikana umunsi Aburahamu yubahaga Imana akajya gutangaho igitambo umwana we w’ikinege (Ismael)

Ni umunsi urangwa n’igikorwa cyo gukusanya amatungo arimo inka, ihene n’intama, agatangwaho igitambo kuri uwo munsi, aho Abayisilamu basangira na bagenzi babo batishoboye ndetse n’abandi bo mu yandi madini.

Niyo Eid ya mbere muri uyu mwaka igiye kuba Abayisilamu bafite umuyobozi mushya, kuko baherutse gutora Sheikh Sindayigaya Musa watangiye inshingano muri Gicurasi akaba ari na we uzayobora iryo sengesho ku rwego rw’Igihugu, mu gihe iryaherukaga ryayobowe na Mufti ucyuye igihe Sheikh Hitimana Salim.

Abayisilamu basanzwe bagira Eid ebyiri mu mwaka harimo iyitwa Eid Fitr yabaye tariki 10 Mata 2024, ikurikirwa n’umunsi mukuru w’igitambo Eid Al Adha uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 16 Kanama 2024.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE