Umuryango Action Aid watangaje impamvu abana baterwa inda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuryango Action Aid mu Rwanda utangaza ko hari impamvu zitandukanye zituma abana baterwa inda, ugasaba Leta ubufatanye mu nzego zose kugira ngo umwana arindwe ihohoterwa. 

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), bugaragaza ko abana 23,628 batewe inda mu 2019, abana 19,701 batewe inda mu 2020 mu gihe abana basaga 23,000 batewe inda mu mwaka wa 2021.

Ines Umwangavu, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Action Aid mu Rwanda, yabwiye Imvaho Nshya ko bagira uruhare mu guhugura urubyiruko kugira ngo barwumvishe impamvu rukwiye kwirinda ihohoterwa ndetse no guhugura abari n’abategarugori uko bakwifata mu gihe ihohoterwa ryaba ryabayeho n’uko baryirinda.

Bibanda ku guhugura abari n’abategarugori, urubyiruko ruri mu ishuri n’ururi hanze y’ishuri.

Action Aid inahugura abayobozi b’uturere n’inzego zifata ibyemezo mu buyobozi n’imiryango itari iya Leta, bakabashishikariza gufatanya kugira ngo barwanye ihohoterwa rikorerwa abana, abari n’abategarugori.

Action Aid isanga igituma abana baterwa inda harimo no kutagira ubumenyi. 

Umwangavu agira ati: “Abana ntibaba bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’uko umubiri wabo ukora, uko bakwirinda ihohoterwa n’ibindi.

Hari bamwe mu babyeyi bataganiriza neza abana babo ngo bababwire ibintu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo kugira ngo babyirinde.

Kutagira ubumenyi n’igihe umuntu aba agezemo, bituma umwana ashobora guhohoterwa”. 

Action Aid ivuga ko umuti urambye ari ukwigisha abasore cyane cyane abagabo, kugira ngo bahindure imyumvire yabo bamenye ko uwo mwangavu aba afite imbere heza hazaza, noneho ngo bareke kumurangaza cyangwa ngo babe bamufata ku ngufu.

Ati: “Bariya bangavu baba batwite, ntabwo abenshi ari uko bakora imibonano mpuzabitsina babishaka, abenshi bafatwa ku ngufu cyangwa bakanababeshya, bakabafatirana n’ubukene baba barimo. 

Akenshi biterwa no kutamenya ngo umukobwa yisobanukirwe, amenye ubuzima bwe bw’uburumbuke no kutihagararaho, umwana w’umukobwa ngo yumve ko atagomba kuba umunyantege nke bigeze ahongaho”.

Yamfashije Helene, umuforomo mu Kigo Nderabuzima cya Kirambo giherereye mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, ahamya ko iyo bahuye n’umwana wasambanyijwe bamwakira uko bishoboka. 

Avuga ko hagiye habaho amahugurwa ku bigo nderabuzima by’umwihariko abakozi bashinzwe serivisi zishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV), byafasha mu gusigasira ibimenyetso byakwifashishwa mu butabera.

Yagize ati: “Iyo twakiriye umwana wafashwe ku ngufu ku kigo nderabuzima, tumuha ubufasha bw’ibanze, bitewe n’uburyo bamufashe ku ngufu tuvuge urugero habayeho guhuza ibitsina, tubanza kumenya uko ahagaze ku bijyanye na Virusi itera SIDA, twasanga uwo mwana yari muzima tukabasha kumurinda, yaba ari mu kigero cyo gusama nabwo tukamufasha kuba atasama hanyuma tugakora ibishoboka tukamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kibuye. 

Umuryango Action Aid usaba Leta gukora ibishoboka byose igakomeza guhugura abana b’abangavu n’abasore bahereye mu mashuri.

Umwangavu, Umuhuzabikorwa wa Action Aid, agira ati: “Ni ukubigira intego nkuko tugira imihigo ifite ahantu h’iterambere, tugashyiramo n’icyongicyo kugira ngo abayobozi b’Uturere bajye bamenya gushishikariza abantu gukora amahugurwa no guhindura imyumvire yabo.

Ikindi Leta ikora bikanadufasha ni ukuba yarashyizeho inzego zakira abana bahohotewe zikanadufasha kuba zakumira icyaha kitaraba”.

Action Aid igaragaza ko ibigo bya Isange One Stop Center bikiri bike hirya no hino, igasaba ko ibi bigo byakongerwa.

Ubuyobozi bwa Action Aid bukomoza ku mpungenge zuko umwana wahohotewe akora urugendo rurerure ngo agere ku bitaro. 

Bitewe n’uburebure bw’urugendo ngo umwana ahitamo kubyihorera bityo ibimenyetso byafasha mu butabera bikaba byabura.

Umwangavu yagize ati: “Leta idufashije izo za Isange One Stop Center zikiyongera, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugahana ba bandi bahohotera abana”. 

Action Aid ikorera mu Turere twa Gasabo na Karongi ku mpamvu zuko ari two dufite imibare y’abana bahohoterwa iri hejuru ndetse n’abana batwite. 

Ishimwe Hidayi uhagarariye urubyiruko mu Murenge wa Kinyinya mu mushinga wa FVA, avuga ko kugira ngo abana batware inda, biterwa no kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere, kutaganira n’ababyeyi no kugirira ibanga ababahohotera bigatuma bakomeza kubikorera n’abandi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE