Umuramyi Josh Ishimwe yatomoye umugore we ku isabukuru y’amavuko

Imana Josh Ishimwe, umuhanzi uri mu bakunzwe baririrmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza, yifurije umugore we isabukuru nziza y’amvuko amuhata imitoma amwibutsa ko kumugira ari umugisha yahawe.
Josh Ishimwe ameneyerewe mu gusubiramo indirimbo zakunzwe cyane zihimbaza Imana ariko ziri mu njyana ya gakondo nyarwanda ibituma abatari bake bazikunda.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga yandika byinshi mu biri mu marangamutima ye agaragaza ko aryohewe no kuba amufite nk’umukunzi.
Yanditse ati: “Isabukuru nziza nshuti magara yanjye, mugore wanjye mwiza nahawe na Rurema, imfura muri byose, sinzi aho gutangirira ariko mukunzi ndi umunyamugisha kukugira nk’umugore wanjye ndagukunda cyane.
Wambereye umugisha mu myaka yose tumaranye, uyu mwaka wo urangije biba agahebuzo. Ni kubw’ubuntu bw’Imana.
Ndashima kubw’ubuzima bwawe, ndi hano ngo nguhe urukundo, umunezero, kugusengera no kwishimira buri ntambwe utera.”
Akomeza amusabira ko uburinzi bw’Imana bwamuhoraho kandi ubwiza bwayo bukamumurikira,amubwira ko amushimira kandi amukunda asoza amwibutsa kandi ko kumugira ar’umugisha ati: “Ndagukunda ni impamo.”
Josh Ishimwe yashyingiranywe n’umugore we Gloria Mutoni mu birori byabereye mu gihugu cy’u Buholandi ku wa 21 Kamena 2025.
Ubukwe bwa bo bwari buhuje inzego ebyiri zikomeye mu buzima bwabo: iyobokamana n’umuco nyarwanda. Byari ibirori byuzuye urukundo, ukwemera n’ishema ibyatanze ibyishimo ku bari babwitabiriye.
Aba bombi bamaze amezi asaga atatu bakoze ubukwe nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana nk’uko byagiye bitangazwa.
