Umunyarwenya Doctall agiye kongera gusetsa Abanyakigali

Umunyarwenya wo muri Nigeria, Kingsley Ogbonna, uzwi cyane nka Doctall Kingsley, akaba anakunda kwiyita Ntakirutimana (Ntaki), yatangaje ko agiye kongera gutaramira Abanyakigali.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Doctall yanditse agaragaza ibyishimo by’uko agiye kongera gusura u Rwanda no gusetsa abakunzi be, amaze gukunda mu buryo budasanzwe.
Yasangije abamukurikira ifoto y’integuza y’igitaramo afite mu Rwanda yadikaho ati: “Ntakirutimana agiye kugaruka mu rugo”
Ibyo byanashimangiwe n’umujyanama w’uwo munyarwenya wabihamije ubwo yasangizaga abamukurikira iyo nteguza y’igitaramo, akabihamya agira ati : “ Turaje” nyuma y’uko yari amaze ibyumweru bibiri mu Rwanda ategura uruzinduko rw’uwo munyarwenya.
Ni igitaramo kirimo gutegurwa n’umunyarwenya Japhet Mazimpaka wamaze kubihamiriza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, kuko ari na we uheruka kuzana Doctall mu Rwanda.
Yagize ati: “Twamaze kwanzura ko agiye kugaruka, kuva namuzana ku nshuro ya mbere yakunze u Rwanda cyane. Nta gushidikanya, ni Igihugu cyamukoze ku mutima kandi bigaragarira no mu byo atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze.”
Doctall Kingsley ni umwe mu banyarwenya bafite izina rikomeye muri Nigeria, watangiye urugendo rwe rwa ‘Stand-up Comedy’ ubwo yari umunyeshuri muri kaminuza, akaba amaze imyaka irenga icumi mu mwuga wo gusetsa.
Ni igitaramo giteganyijwe tariki 20 Nyakanga 2025, Japhet Mazimpaka uri mu barimo kugitegura yatangaje ko andi makuru ajyanye n’abandi banyarwenya bazakigaragaramo n’aho kizabera bizatangazwa vuba.
Doctall Kingsley yaherukaga gutaramira mu Rwanda tariki 9 Kamena 2024, mu iserukiramuco ry’urwenya ryiswe Iwacu Summer Comedy Festival ryabereye i Gikondo muri Expo Ground.
