Umunyarwandakazi yagizwe uhagarariye Loni muri Liberia 

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 2, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni ) yahaye Christine N. Umutoni inshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni muri Liberia, akaba yatangiye akazi nyuma yo kwemezwa na Guverinoma y’icyo gihugu cyamwakiriye. 

Ni inshingano uyu Munyarwandakazi yatangiye ku wa Gatatu taliki ya 1 Gashyantare 2023, asimbuye Umwongereza Niels Scott wagiye kuri uwo mwanya guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2021. 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Madamu Umutoni yavuze ko yishimiye inshingano nshya yahawe, ashimangira ko yiteguye gufatanya n’Amashami ya Loni muri Liberia mu guharanira ku Ntego z’uyu Muryango, by’umwihariko Intego z’Iterambere Rirambye (SDG) muri icyo Gihugu.

Madamu Christine N. Umutoni yahawe inshingano nshya mu gihe yari Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Birwa bya Maurice na Seychelles, aho yakoze na bwo avuye mu buyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) akaba n’Umuhuzabikorwa wa Loni muri Eritrea. 

Yanakoreye UNDP muri Zimbabwe, aho yari Umuyobozi wayo.  Afite amateka ajyanye nanone no kuba yaranabaye Umujyanama wihariye mu Biro bishinzwe Afurika ku cyicaro gikuru cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Madamu Umutoni yanabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imiyoborere, Ubutabera, Uburinganire no kurwanya Virusi Itera Sida mu Rwanda. 

Bivugwa ko mu bushobozi bwe yayoboye ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe mu Rwanda bujyanye no kugenzura ibipimo by’imiyoborere ndetse no kongerera ubushobozi ibigo bishinzwe amatora, ibirwanya ruswa, ibishinzwe ubutabera, uburenganzira bwa muntu ndetse no guharanira amahoro. 

Mbere yo kwinjira mu nshingano za Loni, Madamu Umutoni yabaye Umujyanama wihariye mu iterambere, aho mu bujyanama yageneraga ibigo bitandukanye yibandaga cyane ku buringanire bw’abagabo n’abagore ndetse n’imiyoborere. 

Yakoreye Guverinoma y’u Rwanda mu nzego zinyuranye zirimo kuba yarabaye Ambasaderi mu Bubiligi, u Buholandi, Luxembourg, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’i Vatican, afite icyicaro Brussels. Yanabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda.

Mbere yo kwinjira mu nshingano za Dipolomasi, Madamu Umutoni yakoze mu Biro bya Perezida nk’Umujyanama mu by’Ubukungu n’Imibereho Myiza, akaba ari n’umwe mu bagize uruhare rukomeye cyane mu gutegura gahunda y’Igihugu yo kugabanya ubukene. 

Madamu  Umutoni yanabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Minisiteri yari ishinzwe gusana no gusubiza abaturage mu buzima busanzwe nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ni we wari ushinzwe gutegura Politiki, guhuza ibikorwa by’iyo Minisiteri yari ifite akazi katoroshye, no gukusanya inkunga z’amahanga zashyirwaga mu bikorwa byo gusana ibyangijwe na Jenoside. 

Ikindi kidasanzwe mu byo yakoze, harimo kuba ari we wahuzaga imfashanyo n’ibindi bikorwa by’ubutabazi byagenerwaga impunzi z’Abanyarwanda, ibijyanye no kongera kwiyubaka, gutahuka kw’impunzi n’abandi bari barakuwe mu byabo n’intambara ndetse na Jenoside, akaba ari we wakurikiraniraga bya hafi inkunga zahabwaga abari bababaye kurusha abandi nk’imfubyi n’abapfakazi. 

Kuva mu 1988 kugeza mu 1994, yabaye Umuyobozi w’Umuryango washinzwe n’Impunzi z’Abanyarwanda, aho yibukirwa cyane umusanzu yatanze mu guharanira ubuzima buzira umuze kuri abo baturage bari mu bihe by’amage. 

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 2, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE