Umunyarwanda yagizwe Umuyobozi Mukuru wa IFAD muri Afurika

Eric Rwabidadi yagizwe Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, muri Afurika yo Hagati no muri Cameroun.
Yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroun, Lejeune Mbella Mbella ibaruwa imwemerera kuba umuyobozi Mukuru wa IFAD muri Afurika yo hagati no muri icyo gihugu.
Guverinoma ya Cameroun yishimiye kwakira Rwabidadi na we yiyemeza gukomeza ubufatanye burangwa hagati y’impande zombi.
Rwabidadi afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, ubugenzuzi n’ubuyobozi muri za Leta, mu bigo byigenga, imiryango mpuzamahanga by’umwihariko muri IFAD aho amaze imyaka 20 akora.
Imirimo yindi yakoze ni iyo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, agira uruhare mu gushyiraho no gushyira mu bikorwa politiki za Leta, gucunga no kugenzura imishinga y’iterambere ry’ibyaro mu bihugu bivuga Icyongereza n’Igifaransa.
Rwabidadi yabaye Umuyobozi w’ibikorwa bya IFAD Mu Rwanda, Kenya, Burundi, Zambia, Armenia, Djibouti, Jordanie, na Iraq.
Yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa IFAD muri Sudani y’Epfo, Eritrea na Somalia, atanga umusanzu ukomeye muri ibyo bihugu byari byugarijwe n’ibibazo by’umutekano, kandi bifite ibibazo bikomeye.
Rwabidadi afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Mategeko n’indi yo mu Iterambere rirambye.
Ibiro bya IFAD muri Afurika yo hagati, bigenzura ibikorwa by’iki kigega muri Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Chad, Gabon, Guinea Equatorial, Centrafrique, ndetse na Sao Tome et Principe hagamijwe kurandura ubukene mu byaro no guteza imbere ubuhinzi burambye.
IFAD ni ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Kuva mu 1978, cyashoye miliyari 20,4$ mu nkunga n’inguzanyo zisaba inyungu nto ku mishinga yagiriye akamaro abarenga miliyoni 480.

