Umunyamerika Dana Morey yashimye ubuyobozi bwakuye u Rwanda mu mwijima

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuvugabutumwa w’Umunyamerika Pasiteri Dana Morey yavuze uko akunda igihugu cy’u Rwanda anagaragaza ko ubuyobozi bw’igihugu bwakoze ibintu bikomeye nko kubanisha Abanyarwanda bose kandi bugakura igihugu mu mwijima.

Hari mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Nyakanga 2023 mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, ahagiye kubera igiterane kizamara iminsi itatu.


Pasiteri Morey ahamya ko u Rwanda ari igihugu kidasanzwe ku mugabane w’Afurika.

Yakomoje ku buyobozi bwiza bw’u Rwanda, avuga ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye cyane n’ibindi bihugu bitaranyuramo.

Ati: “Iki gihugu cyabonye akaga, cyabonye ibintu biteye ubwoba. Mufite ubuyobozi bwigishije kino gihugu kwivana mu mwijima kikabasha gukura kikaba igihugu”.

Akomeza avuga ati: “Ubuyobozi bw’iki gihugu bwigishije abantu gukundana ubwabo, n’ubwo batangiriye mu rwango n’icuraburindi.

Ni gute mbona u Rwanda! Nsobanura ko ari igitangaza kuri njyewe, hari umuco udasanzwe witwa kubabarira ntabonye ahandi mu bindi bihugu byose […]”.

Pastor Dana Morey yakeje ubuyobozi bukuru bw’igihugu, avuga ko bwashoboye kubanisha abanyarwanda

Pasiteri Morey agaragaza ko iyo ari mu Rwanda aba yumva atekanye.

Ngo ni igihugu gifite isuku kandi gisa neza gifite n’umutekano, kirimo kirazamuka mu ruhando rw’amahanga mu buryo bwiza kandi bushimishije.

Yagize ati: “Ni igihugu gifite ubudasa, haba mu iremwa ryacyo no mu kugaragara kwacyo, cyahawe ubwiza nyaburanga butagereranywa, utangiriye ku kirere. Ni nko mu ijuru”.

Yahamije ko kubera ubwiza bw’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo bwiza, agiye kugura ikibanza mu Karere ka Bugesera akahubaka kuko ngo u Rwanda ni cyo gihugu cye cya Kabiri.

Ati: “Ndimo ndashakisha ikibanza cyo kugura nkatura hano, aho natwe dushobora kwita iwacu tuvuye muri Amerika. U Rwanda ni cyo gihugu cyacu cya kabiri”.

Umuvugabutumwa Dana Morey ni muntu ki?

Dana Morey n’abavandimwe be batangije ikompanyi yitwa ‘The Morey Corporation’, kikaba ari ikigo gifitanye amasezerano n’uruganda rukora ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga ruherereye i Woodridge muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.


Dana kandi ni umwe mu bantu bakora ubucuruzi akaba yaratangije imiryango y’ivugabutumwa harimo Christ for all Nations and Caring for Kids.
Yanatangije gahunda yo kugaburira abana bo mu miryango itishoboye muri Mexico.


Umuhamagaro we wa mbere ni ugukora umurimo w’ivugabutumwa ariko cyane cyane akibanda ku Mugabane w’Afurika, mu Buhinde, no mu Burasirazuba bw’u Burayi.


Mu 1986 ni bwo yashakanye na Karman, mu 1989-1993 aba umushumba mu Itorero ‘A Light to the Nations Church’.


Mu 2001 – 2006 Dana Morey afatanyije na Slavik Radchuk, batangije gahunda yo kwita ku bana b’imfubyi batagira aho baba. Icyo gihe mu kigo cy’imfubyi batangije harimo abana 28.


Kuva kandi mu 2015 kugeza ubu, Dana ni we uyoboye ikompanyi yitwa ‘The Morey Corporation’.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Nsabuwera Frédéric says:
Kanama 30, 2024 at 1:58 pm

Vyukuri ivyo nukuri igihugu Ubu Kiri kurugezo rwiza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE