Umunyamakuru Régis yagize icyo avuga ku butumwa yagenewe na RIB

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, rwatangaje ko rutazihanganira imvugo ziganisha gukora ibyaha zimaze igihe zigaragazwa n’abanyamakuru Régis Muramira na Sam Karenzi. Mu kiganiro cyatambutse kuri Fine FM kuri uyu wa Gatanu, Muramira yavuze ko yagize amahirwe yo kugirwa inama.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira, yabwiye itangazamakuru ko aba banyamakuru bwakwiye guhagarika imvugo zurwango kuko zimaze kurambirana. Yagize ati: “Turarambiwe, turarambiwe tumaze kubihaga.”

Umunyamakuru Regis Muramira yatangaje kugirwa inama n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ari amahirwe adashobora kubonwa na buri wese bityo ko atayatera inyoni.

Yavuze ko ubutumwa yagenewe na RIB bwamugezeho kandi ko yiteguye kutazasubira ibyatumye yihanangirizwa.

Yagize ati: “Buriya butumwa bwari bwuzuyemo ukuri kuzuye, iyo ugize amahirwe bakakuburira cyangwa bakagukebura si amahirwe abonwa na bose kandi sindi umwana wo kuyaterera inyoni. Burya iyo uri muri sosiyete ufite abagukurikira hari urugero ugomba gutanga.”

Uyu munyamakuru, Muramira, yashimye ubuyobozi bwa RIB bwasobanuye ibintu mu buryo bwumvikanye neza.

Mu bihe bitandukanye humvikanye guterana amagambo gukomeye hagati ya Muramira Régis na mugenzi we wo kuri SK FM, bombi bashinjanya gusenya umupira w’amaguru w’u Rwanda bagendeye ku nyungu zabo bwite.

Ni ibintu byatumaga barushaho kugana ku murongo wo gukora ibyaha nkuko RIB yabivuzeho.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira, yavuze ko abanyamakuru ba Siporo bashobora gukora ibyaha bityo ko bagomba kubihagarika
Umunyamakuru Muramira Régis yagize icyo avuga ku butumwa yagenewe na RIB
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE