Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports uzakomereza ku munota wari ugezeho

  • SHEMA IVAN
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko umukino uhuza Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ibibazo by’urumuri ruke, uzasubukurwa ku munota wari ugezeho wa 27, ku wa 22 Mata 2025 saa cyenda kuri Stade ya Huye.

Uwo mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025, ariko  uhagarara ugeze ku munota wa 27. 

Uyu mukino wabaye ku wa Kabiri, guhera saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. 

Abasifuzi bayoboye umukino na Komiseri banzuye ko uhagarara burundu, batanga raporo mu gihe umwanzuro wa nyuma wagombaga gufatwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Mata, ni bwo iri Shyirahamwe ryatangaje ko umukino uzasubirwamo, ugakomereza ku munota wari ugezeho.

Uyu mukino wo kwishyura washyizwe ku wa 30 Mata 2025, kuri Kigali Pele Stadium.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE