Umukinnyi wa Filime w’Umufaransa yahamijwe ihohotera rishingiye ku gitsina

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Gérard Depardieu, umukinnyi wa filimi w’icyamamare mu Bufaransa,yahamijwe n’urukiko rw’i Paris icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore babiri mu mwaka 2021 ubwo bakinaga filimi yitwa, ‘Les Volets Verts’. 

Nyuma yo guhamywa icyo cyaha kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025, Depardieu w’imyaka 76 yahawe igihano cy’igifungo cy’amezi 18  asubitse.

Urukiko kandi rwategetse ko yandikwa mu gitabo cy’abakoze ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, rushingiye  ku buhamya bw’abareze n’ibindi bimenyetso bibyemeza.

Depardieu waburanye ahakana ibyaha byose aregwa, avuga ko atigeze ahohotera cyangwa ngo asambanye umugore n’umwe ariko yemera ko hari amagambo yavuze ashobora kuba atari meza.

Nubwo urwo ari rwo rubanza rwa mbere aburanye ariko hari n’undi mukinnyi witwa Charlotte Arnould, wavuze ko yasambanyijwe n’uwo mugabo mu rugo rwe i Paris.

Gérard Depardieu ni umwe mu bakinnyi  ba filime bakomeye cyane mu Bufaransa  no ku rwego mpuzamahanga, umaze gukina izirenga 200 aho yatangiye uwo mwuga kuva mu 1970.

Yahataniye ihembo bitandukanye burimo Oscar Award, ndetse aza gutsindira ibindi birimo icya Golden Globe César Awards, igihembo gikomeye mu Bufaransa gihabwa abakinnyi ba filime n’ibindi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE