Umuhanzi Patient Bizimana agiye gutaramira muri Canada

Umuhanzi Patient Bizimana wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana, yageze muri Canada aho agiye gutegura igitaramo ngarukamwaka cya Pasika kizabera muri icyo gihugu.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bizimana yijeje abatuye muri Canada igitaramo bazafashwamo kuzukana na Yesu Kristo.
Yagize ati: “Ndashimana Imana cyane kuba ngeze mu gihugu cya Canada ku bw’igikorwa dufite kidasanzwe cya Easter Celebration, igitaramo cyo kwizihiza no izuka no gupfa ku mwami wacu Yesu Kristo.”
Avuga ko yizeye ko hari byinshi bizazuka kuri uwo munsi mu buzima bwa buri muntu kubera ko ngo azaba ari umugoroba udasanzwe.
Igitaramo kizabera muri Canada, Patient Bizimana azafatanya n’abahanzi bamamaye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, harimo Serge Iyamuremye ndetse na Aimé Frank.
Biteganyijwe ko igitaramo cya Pasika kizabanzirizwa n’ikizaba tariki 19 Mata i Montreal, hanyuma tariki 20 ataramire i Ottawa muri Easter Celebration.
Umuhanzi Patient Bizimana yamenyekanye mu ndirimbo ‘Ubwo Buntu, Nongeye Ndaje, Menye Neza, Amagambo Yanjye, Ndanyuzwe’ n’izindi.
