Umuhanzi Bosco Nshuti agiye gutaramira abakunzi be

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yijeje abakunzi b’umuziki we ko azabataramira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2025.

Nshuti yatangaje ko imyiteguro y’igitaramo yise ‘Unconditional Love’ kizabera Camp Kigali ku itariki 13 Nyakanga uyu mwaka.

Iki gitaramo agiye gukora cyahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze akora umuziki, kuko indirimbo ye ya mbere yagiye hanze mu 2015.

Muri iki gitaramo kandi biteganyijwe azanakimurikiramo Album ya Kane yise “Ndahiriwe”.

Abazitabira iki gitaramo bazahimbaza Imana mu ndirimbo za Bosco Nshuti, Aimé Uwimana, Ben na Chance.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Bosco Nshuti, yavuze ati: “Shalom! Ben na Chance tuzaba turi kumwe nabo muri ‘Unconditional Love – Season 2’ muri Camp Kigali tariki 13 Nyakanga 2025.”

Nshuti yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera mu Rwanda kiri mu mugambi w’Imana kuko yamusabye kubwira amahanga urukundo rwayo.

Yagize ati: “Imana yanshyize ku mutima kubwira abantu urukundo yakunze abari mu Isi.”

Abantu bose bazacyitabira bazunguka kumenya Yesu Kristo n’urukundo Imana yakunze abari mu Isi bose ntawe ikuyemo.”

Yasabye abakunzi be n’abakunzi b’umuziki wa Gospel muri rusange kuzifatanya nawe bagatambira Imana ku bw’urukundo rwayo ‘rutarondoreka’.  

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com.

Bosco Nshuti witegura gukorera i Kigali igitaramo cy’amateka yise ‘Unconditional Love’, ubu arabarizwa ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Finland nyuma yo kwerekwa urukundo muri Suède, aho aheruka gutaramira mu ruhererekane rw’ibitaramo yise Europe Tour 2025.

Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”.

Akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho, Ukwiye amashimwe, Inyembaraga, Umusaraba, Ibyo ntunze, Uba mu bwihisho n’izindi ndirimbo yaririmbye.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE