Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera mu mafoto

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Kuri uyu wa  Gatatu, habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma no guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wavuzwe ibigwi byamuranze by’umwihariko mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu.

Ni umuhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yari umugabo witangaga muri byose akabikora ari na ko yita ku muryango we, ndetse akaba ari no mu bazanye igitekerezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu no gushaka uko Abanyarwanda bari baraciriwe ishyanga batahuka mu rwababyaye.  

Yayavuze ko yamenye Amb Col (Rtd) Dr. Karemera mu mwaka wa 1976, akaba icy’ingenzi amwibukiraho ari uko aho yabaga ari hose yaragiraga uruhare mu gushishikariza abari urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubohora Igihugu na we yarwanyemo aho yabaye n’umuganga ukuriye n’ishami rishinzwe ubuvuzi.

Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yagize uruhare mu byubakwaga byose mu Gihugu haba mu mirimo yagiye akora itandukanye y’Igihugu.

Ati: “Uruhare rwe mu kubaka Igihugu rwo kuba Minisitiri haba mu burezi, ndetse no kuba Ambasaderi hose hagaragaza imbaraga ze mu kubaka u Rwanda.”

Perezida Kagame yongeyeho ko Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga no mu byo yagizemo uruhare.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo urupfu rutamenyerwa ariko igihe iyo kigeze umuntu wese kubaho kwe bigira aho bigarukira. Aha yagaragaje ko mu mibereho ya muntu aba akwiye kwigiramo amasomo atandukanye mu bihe byose akiri ku Isi.

Yakomeje agira ati: “Ku ruhande rwa Col. (Rtd) Karemera amasomo yavanye mu buzima bwe ni yo yavanyemo kuba icyo yabaye uhereye kuba mu bari ku isonga batekereje kugira ngo ikibazo cy’Abanyarwanda bari impunzi batahe ndetse no gukemura ibindi bibazo by’abari mu Gihugu ariko batabayeho neza muri icyo gihe kuko nta mutekano bari bafite.”

Perezida Kagame avuga ko banyuze mu ntambara zo kubaka Igihugu nyinshi, ariko ntizibonwe n’abantu benshi ariko abari ku rwego nka Amb. Col. (Rtd) Dr. Joseph Karemera bakabibona.

Ati: “Twarwanye n’intambara z’abantu bo hanze bifuzaga ko tubaho uko bashaka kuruta kuba uko twebwe dushaka kuba. Izo ntambara rero twazirwanye na Amb. Col. (Rtd) Dr. Joseph Karemera ugasanga ariko bidindiza politiki y’Igihugu yari igamije guhuza Abanyarwanda ngo babane mu mahoro bunge ubumwe, ndetse n’amajyambere dushaka ko amajyambere dushaka ko Abanyarwanda bagera”.

Perezida Kagame yashimuye Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uburyo atigeze ajya mu mujyo w’abantu bashakaga gutuma Igihugu kiyoborwa uko babishaka nyuma yo kukibohora.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE