Umuhanda Prince House – Masaka ugiye gutangira kuvugururwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko umuhanda Prince House-Masaka ureshya na kilometero 10.3 ugiye gutangira kuvugururwa mu kwezi kwa Nyakanga mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umuvundo w’imodoka ugaragara muri Kigali.
Gahunda yo kuvugurura uyu muhanda imaze igihe kinini kuko muri Kamena 2019, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bushinwa amasezerano y’impano ya miliyoni 42,8$ yo kwifashisha mu kuyishyira mu bikorwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko umuhanda Prince House – Masaka uzatangira kubakwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Yagize ati: “Umuhanda wa kirometero 10.3 uzongerwa wa Prince House-Masaka uratangira gukorwa mu kwezi kwa Nyakanga. Ni umuhanda uzakemura ikibazo cy’umubyigano w’imidoka.”
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 mu Nama y’Inteko Rusange yahurije hamwe inzego zibanze mu Mujyi wa Kigali, irimo kubera mu Intare Conference Arena.
Ni inama igamije kuganira ku bimaze kugerwaho mu ngeri zitandukanye ndetse bararebera hamwe ahakeneye gushyirwamo imbaraga kugira ngo bakomeze kubaka Kigali bifuza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) giherutse kugaragaza ko uyu muhanda ureshya n’ibilometero 10.3 uzahabwa ibice bine.
Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.

Indi mishinga yagaragajwe n’Umujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva, yavuze ko hari umushinga wa Kacyiru witwa ‘Ramba Hill Project’ munsi y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal Kacyiru, uzaba ari mwiza kandi uhindure imibereho y’abaturage mu gihe uzaba urangiye.
Abaturage bamaze kwimurwa ndetse ngo n’abatuye hafi ya SOS bagiye kubarirwa bityo na bo bimurwe.
Undi mushinga ugiye gutangira ni uwa Vision City ikiciro cya Kabiri, aho biteganyijwe ko uzasiga hubatswe inzu 160 kandi ko izahindura isura y’Akarere ka Gasabo.
Umujyi wa Kigali utangaza ko undi mushinga ‘Mpazi Rehousing Project’ mu Karere ka Nyarugenge wagize akamaro nk’uko byagiye bishimangirwa n’abatujwe mu nzu zubatswe binyuze muri uyu mushinga.
Isuku yakomojweho
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko isuku yo mu nzu abaturage bayishyizemo imbaraga ariko ko hakigaragara ikibazo cy’isuku y’umuhanda wa kaburimbo.
Mu rwego rwo kunoza isuku, Umujyi wa Kigali ugerageza kugenda wubaka ahantu hose kaburimbo.
Dusengiyumva, Meya w’Umujyi wa Kigali, yagize ati: “Turagerageza kugenda twubaka ahantu hose kaburimo. Hazubakwa ibirometero 3 000 bya kaburimbo, ubu hamaze kubakwa ibirometero 700.”
Imihanda yo muri karitsiye yinjira mu mihanda minini, Umujyi wa Kigali utangaza ko yakubakwaho nibura amapave muri metero 100 kugira ngo igere muri kaburimbo imyondo byashize ku kinyabiziga.
Umujyi wa Kigali waguze imodoka ikubura umuhanda mu rwego rwo kugira Umujyi ucyeye kandi usukuye. Mu kongera isuku igaragara mu mihanda ya Kigali, Hagiye kugurwa izindi modoka zunganira iyaguzwe.
Yagize ati: “Umwaka utaha hazaba hamaze kugurwa izindi modoka 3 zose hamwe zibe 4 zikora isuku mu muhanda.”
Umujyi wa Kigali wijeje ko mu kunoza isuku, hazanubakwa imihanda itari iya kaburimbo kandi myiza.
Muri Masaka ahitwa Rusheshe muri Kicukiro, Mageragere muri Nyarugenge, Rutunga muri Gasabo bagiye kubakirwa imihanda nubwo ngo izaba itari iya kaburimbo.
Mu nkingi y’ubukungu, Umujyi wa Kigali utangaza ko wubatse amashuri, ibiraro, amatara ku muhanda, n’ibindi bikorwa remezo bikomeje kubakwa.
Ibyangombwa byo kubaka bigiye kujya bitwara igihe gito
Meya w’Umujyi wa Kigali wavuze ko mu rwego rwo gutanga serivisi nziza mu bijyanye no gutanga ibyangombwa byo kubaka, umuturage azajya ahabwa icyangombwa cyo kubaka mu minsi 10 agisabye.
Dusengiyumva yagize ati: “Bitarenze umwaka utaha umuturage azajya ahabwa ibyangombwa byo ku baka bitarenze iminsi 10.”
Ikibazo cy’ubwiherero cyagarutsweho
Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ubwiherero mu Turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko kugeza ubu mu Karere ka Gasabo habarurwa ubwiherero 1 343 butujuje ibisabwa n’inzu zubatse nabi.
Mu Karere ka Nyarugenge habarurwa abaturage 55 batagira aho baba, abaturage 369 bafite ubwiherero butujuje ibisabwa n’abandi 24 batagira ubwiherero n’abandi 77 batuye mu nzu zitameze neza.
Mu Karere ka Kicukiro habarurwa abantu 138 batagira aho baba, abagera kuri 57 bafite ubwiherero butujuje ibisabwa, abaturage 2 ni bo badafite ubwiherero mu gihe 78 bafite inzu zitubatse neza.
Bisobanuye ko mu Mujyi wa Kigali habarurwa abaturage 26 batagira ubwiherero, abagera ku 1759 bafite ubwiherero butujuje ibisabwa, abaturage 193 ntibafite aho baba mu gihe 213 batuye mu nzu zitameze neza.






Amafoto: Olivier Tuyisenge