Umuhanda Kigali – Gakenke wongeye kuba nyabagendwa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali – Gakenke uhuza uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru wongeye kuba nyabagendwa.

Ni nyuma yaho mu masaha ya mu gitondo yari yatangaje ko uyu muhanda utakiri nyabagendwa biturutse ku ikamyo yawukoreyemo impanuko bityo igafunga umuhanda.

Impanuka y’ikamyo yafunze umuhanda yabereye ahitwa Buranga, mu kagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke, bituma umuhanda Kigali-Gakenke utaba nyabagendwa muri ako kanya.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025, Polisi y’igihugu ibinyujije ku rubuga rwa X, yagize iti: “Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko, ubu umuhanda Kigali-Gakenke ari nyabagendwa.”

Impanuka y’ikamyo yari yafunze bituma utaba nyabagendwa ako kanya
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE