‘Umugore wo mucyaro ni umutima w’iterambere ry’Igihigu akwiye kwitabwaho’

Uwimana Consolée, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), avuga ko umugore wo mucyaro akwiye gufashwa kwitabira ibikorwa bimuteza imbere kuko ari iyo abyitabiriye bituma ahinduka umutima w’iterambere ry’Igihigu mu nkingi zitandukanye.
Yabitangarije mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzampahanga w’Umugore wo mu cyaro, umunsi wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe.
Ni mu gihe bamwe mu bagore batuye muri uyu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabafashije gutinyuka bakihangira imirimo ibateza imbere, ku buryo bavuye ku ishyiga na bo bakaba hari icyo binjiza mu ngo zabo.
Benurugo Marthe wo mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko aho yakuye gutinyuka gukora ari mu Nteko y’abaturage ubwo ubuyobozi bw’Umurenge bwasabaga abagore kuva mu rugo bakihangira umurimo.
Ati: “Twakoze Inteko y’Abaturage Gitifu w’Umurenge atubwira ko Igihugu cyahaye amahirwe umugore hari n’amafaranga ahari yo kubafasha kwihangira umurimo, ndetse yongeraho ko abagore badakora ngo bunganire abagabo ntacyo bamariye ingo zabo.”
Akomeza avuga ko amagambo y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa yamutinyuye kuva mu rugo ajya kwaka amafaranga atangira gukora ubucuruzi bumaze kumuteza imbere.
Ati: “Amagambo ya Gitifu yatumye nganira n’umugabo wanjye twemeza ko njya kwaka amafaranga ibihumbi 100, ntangira gucuruza akabutike gato. Ariko ubu maze imyaka itatu mbikora ku buryo mbasha kubona inyungu y’ibihumbi 150 ku kwezi nyamara mbere narategerezaga icyo umugabo azana ngo nteke.”
Ayinkamiye Charlotte na we avuga ko gutinyuka gukora yabitewe n’ubuyobozi bwamukanguriye kugira uruhare mu gutunga urugo rwe.
Ati: “Twari mu mugoroba w’ababyeyi dusurwa n’ubuyozi bw’Umurenge, noneho butubwira ko umugore utinyutse gukora asa neza ku mubiri no mu mufuka, ubwo mpera ubwo nkora umushinga wo guhinga ibirayi ku buryo mu rugo rwanjye ntarebeye ku mugabo mbashaka kwishyurira abana ishuri. Ubundi amafaranga umugabo akorera akadufasha mu rindi terambere, nyamara mbere narumvaga mu myumvire yanjye ko umugabo agomba gutunga urugo wenyine.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, avuga ko ahereye ku kuba umugore wo mucyaro iyo afashijwe kuva mu bwigunge, abasha kwiteza imbere agateza imbere n’Igihugu muri rusange, akwiye kwitabwaho n’Inzego zitandukanye.
Ati: “Mpereye ku kuba umugore wo mucyaro agihura n’inzituzi zitma adatera imbere, nko kuba hari abagore bataratinyuka ngo bitabire umurimo, ariko kandi nkanahera ku kuba hari abagore bo mu cyaro bafashijwe kwitabira umurimo ubu bakaba batunze imiryango yabo kandi bakaba bagira uruhare mu iterambere ry’Igihigu.”
Yakomeje agira ati: “Ndasaba abayobozi mu byiciro bitandukanye kwita ku gushyigikira umugore wo mu cyaro kwitabira ibikorwa bimuteza imbere, haba mu buhinzi, haba mu bucuruzi ndetse no mu bindi byiciro bitandukanye, kuko umugore wo mu cyaro ari umutima w’iterambere ry’Igihigu iyo afashijwe kwitabira umurimo.”
Ibarura rusange rya gatanu ryo mu mwaka wa 2022, ryerekana ko abagore 9,1% bari mu bukene bukabije ugereranyije n’abagabo kuko bo ari 5,7%.
Nanone kandi ubushakashatsi ku bakozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) mu mwaka wa 2024, bugaragaza ko abagore 66,6 % bakora imirimo y’ubuhinzi bw’ibanze mu gihe abagabo babukora ari 47,8%.
Ni mu gihe kandi abagore bangana na 57,6% bakora ibijyanye n’ubuhinzi butagamije isoko ugereranyije n’abagabo kuko bo ari 44,1%.






NDAYISHIMIYE Félicien says:
Ukwakira 15, 2024 at 6:50 pmAbagore ni inkingi ya mwamba ku guteza imbere igihugu cyatubyaye. Nibafashwe kwiteza imbere.