Igishanga cya Murago n’ikiyaga cya Cyohoha byigeze gukama ubu bitanga ubuzima

Kwangiza ibidukikije ni kimwe mu bituma hari ibinyabuzima bibura ubuzima kandi bikagira n’ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe. Ibi ni ko byagenze umunsi umugezi wa Murago n’ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru byakamaga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, gitangaza ko umugezi wa Murago ugaburirwa n’Umugezi w’Akanyaru n’ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru na cyo kigaburirwa na Murago, byigeze gukama mu 2010 biturutse kw’iyangizwa ry’ibidukikije.
REMA itangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 05 Kamena, u Rwanda ruzifatanya n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ibidukikije.
Uwera Martine, Umukozi ushinzwe gahunda yo gucengeza z’ibidukikije muri gahunda za Leta no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri REMA, asobanura ko gukama kw’uyu mugezi n’ikiyaga byaturutse ku baturage bahingaga ku nkengero z’ikiyaga.
Ati: “Abantu bari barahinze mu nkengero z’ibiyaga noneho uko bahahinga imvura iguye ikamanukana ya suri yose, ikagenda ikirunda mu kiyaga ari na byo byateye ko ikiyaga kugeraho kigakama burundu.”
Nubwo Murago na Cyohoha byakamye, Leta yafashwe ingamba zo kurengera ibidukikije harimo no kubibungabunga inzuzi n’ibishanga, bituma amazi yongera kugaruka.
Agira ati: “Aho Leta ifatiye ingamba zo kubungabunga inkengero z’ibiyaga, bateyeho ibiti n’ibyatsi bitandukanye bifata ubwo butaka, amazi aragaruka.”
REMA itangaza ko gahunda ihari ari ugukomeza kubungabunga ibiyaga n’ahandi hatandukanye kugira ngo hatazabaho kubura ibihangano karemano by’ibiyaga.
Uwera agira ati: “Ni ahacu ho kubungabunga ibidukikije no guhangana n’isuri kugira ngo tubungabunge ubutaka bwacu.”
Abaturiye Murago na Cyohoha biherereye mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, buhamya amazi yagarutse bakongera kubona ubuzima.
Bavuga ko amazi abafasha kuvomerera imyaka yabo, ikindi kandi ngo hagarutsemo urusobe rw’ibinyabuzima nk’amafi.
Mukagatare Christine wo mu Mu mudugudu wa Gasagara, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Mareba, akora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto akoresheje amazi bashyiriwe hafi y’imirima kugira ngo babashe gukurikirana ubuhinzi bwabo.
Agira ati: “Tutaratangira kuhira ntabwo izi mbuto twazihingaga, zahingwaga n’abantu begereye hano ku mazi bagakoresha amarozwari (Arrosoirs), nabwo byakorwaga n’umwe n’umwe ntabwo imirima yose yahingwaga.”
Igishanga cya Murago cyakorerwagamo n’amashyirahamwe y’abahinzi b’ibigori, ubwo amazi yari yarakamyemo.
Ati: “Uko amazi yagiye aza gake gake, harongeye haruzura, abaturage tuvamo tujya guhinga imusozi.”
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, Mukagatare ahamya ko begerejwe amazi bityo bakabasha guhinga imusozi batongeye kujya kuvogera igishanga mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije.
Rubabanda Aloys na we utuye mu Murenge wa Mareba, ahamya ko ikiyaga kibafitiye akamaro kuko baroba amafi kandi bakayarya.
Agira ati: “Amazi ntabura akamaro. Icyo gihe umuntu yihingiraga gusa muri Koperative ariko aho amakoperative yongeye kugarukira n’ubundi turakomeza tugakora ariko twita ku kurengera ibidukikije kugira ngo amazi atazongera gukoma .”
Umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Bugesera, avuga ko hari koperative yitwa Isano y’abarobyi igira uruhare mu gukura amarebe mu kiyaga cya Cyohoha.
Muri gahunda yo kurengera ibidukikije, avuga ko hakozwe ibikorwa byinshi bitandukanye birimo gutera imigano, guca imbibi z’igishanga n’ikiyaga, gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima, habaho no gushyiraho uburyo bwuhira, bukoresha imirasire y’izuba.
Ibi byose byari bigamije kwirinda ko hagira umuhinzi usubira mu gishanga kwangiza ibidukikije.
Ati: “Iyo dukoresheje uburyo bw’imirasire y’izuba nabwo ni ukugira urundi ruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe aho kugira ngo dukoreshe moteri zikoresha mazutu kuko na zo zigira uruhare mu kwangiza ibidukikije biba mu mazi.
Politiki ihari ni uko tuzamura amazi, tukuhira twifashishije imirasire y’izuba.”
Avuga ko hashyizweho imirasire y’izuba itandukanye kandi igezweho, ifite ubushobozi bwo kuhira icyanya kingana na hegitari 34.
Ibi ngo byatumye abaturage ba Bugesera bagira umusaruro uri hejuru cyane by’umwihariko uw’urusenda.
Ati: “Niba umuturage yaje agahinga amazi arakama, niba waje ukamwereka imbago, ugatera imigano ku buryo kino gice atongera kugihingamo, habaho icyo bita kwisubiranya, uko kwisubiranya, ya masoko yari yaragiye arongera akavubura.”
Kuvubura kw’amazi no guhuza kwa Akanyaru byatumye amazi yongera kuboneka.
Kwirinda isuri yaturuka mu midugudu itatu ituye hafi y’igishanga, na byo byatumye abo baturage bahabwa ibigega 169.
Ati: “Ubaze ingano y’amazi yavuye ku nzu bakanayakoresha bigira uruhare mu gutuma n’isuri nayo igabanuka muri kano gace.”




