Umuganura 2024: Abanyarwanda barashishikarizwa gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bwatangaje ko Umuganura w’uyu mwaka uzibanda ku gushishikariza umuntu wese, cyane cyane ababyeyi, gutera inkunga gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri.

Ni bimwe mu bizagarukwaho mu kwishimira ibyagezweho mu rugendo rw’imyaka 30 Abanyarwanda bagendanye bishakamo ibisubizo kugira ngo bongere kugira u Rwanda rwunze ubumwe kandi ruhuje intego yo kwigira mu ngeri zose z’ubuzima.

Ku rwego rw’lgihugu, Umuganura 2024 uzizihirizwa mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama. Iyi Ntara yatoranyijwe kubera ko idaheruka kwizihirizwamo Umuganura mu gihe cya vuba.

Gutoranya Akarere ka Kayonza kandi byakozwe mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nk’indangagaciro Umuganura ubumbatiye.

Biri kandi mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kwirinda icyo ari cyo cyose cyabangamira ubumwe bwabo.

Biteganyijwe kandi ko Umuganura 2024 uzizihizwa mu Turere twose tw’Igihugu, mu Midugudu no mu miryango y’Abanyarwanda aho bari hose. Uretse mu Rwanda, Umuganura uzizihizwa no mu Banyarwanda baba mu mahanga bishimira ibyagezweho mu nzego zose z’ubuzima n’iterambere byabo, barushaho kunga ubumwe no kwigira.

Ibikorwa byo kwizihiza Umuganura 2024 bitaganywa ko bizamenyeshwa Abanyarwanda n’abaturarwanda bazitabira Umuganda Rusange wo ku wa 27 Nyakanga 2024, ahateguwe inyandiko nyobozi y’uko Umuganura 2024 uzizihizwa hirya no hino nu Turere no mu Midugudu.

Biteganyijwe ko kuri iyo taliki hazakorwa ibiganiro mu itangazamakuru ndetse nyuma y’aho n’ababa mu mahanga bazashishikarizwa gusigasira umuco w’aho bari babinyujije mu ikoranabuhanga.

Ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Byitezwe ko Umuganura 2024 uzaharirwa umunsi mu Imurika Ngarukamwaka ry’Uhuhinzi n’Ubworozi rya 2024, rizashingira ku nsanganyainatsiko igira iti: “Gushyiraho uburyo burambye bwo kwihaza mu biribwa bushingiye ku kwigira” (Building Resilient and Sustainable Food Systems).

Nanone kandi Hazasurwa ahantu ndangaınurage ho ınu Ntara y’Uburasirazuba hafitanye isano n‘aınateka y’Umuganura harimo mu Bigabiro bya Rwabugiri, Nkungu na Munyaga mu Karere ka Rwamagana.

Ibirori byo kwizihiza Umuganura bizarangwa n’imbyino, indirimbo n’ubutumwa bw’abayobozi bakuru bugaruka ku kamaro k’Umuganura no kwishimira ibyagezweho mu myaka mirongo itatu (30). Ubutumwa buzatangwa kandi buzibanda ku gukangurira Abanyarwanda kurushaho kunga ubumwe no gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Urwego rw’Abikorera na rwo rurashishikarizwa kwizihiza Umuganura 2024, hategurwa ibikorwa bigendanye n’Umuganııra mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. Muri um rwego nk’abafite amahoteri n’abandi bakira abantu bategura amafunguro ya kinyarwanda bakaba banaganuza Abanyarwanda n’abagana u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Inteko y’Umuco itangaza ko mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umuhango ukomeye ugenga imibereho y’Abanyarwanda n’imitegekere y’Igihugu, ukaba imwe mu nzira z’ubwiru 18 zariho ku ngoma ya cyami.

Ubutegetsi bw’abakoroni b’Ababirigi bwaciye Umuganura mu mwaka wa 1925, wongera kugarurwa nyuma y’Ubwigenge, ariko ukizihizwa ari ibirori bisanzwe bitandukanye n’ibya kera.

Nyuma yo kubona ko Umuganura ari kimwe mu byatumye u Rwanda ruba Igihugu gikomeye kandi kitavogerwa kuko watumaga Abanyarwanda bunga ubumwe bakanihaza, Leta y’u Rwanda yongeye kuwugarura guhera mu wa 2011.

Kuva ubwo, Umuganura uba umunsi ngarukamwaka wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere wa Kanama, ukizıhizwa n’Abanyarwanda bari mu Rwanda n’abatuye mu mahanga.

Uhuza abayobozi n’abayoborwa bagasabana, abana n’ababyeyi, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi na bo bagasangira. Kwizihîza Umuganura 2024, birashimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kunga ubumwe no kwigira, bishimira ibyo bagezeho mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE