Ukraine: Umunyamerika ukomoka mu Rwanda afunzwe n’inyeshyamba

Suedi Murekezi w’imyaka 35, ukomoka mu Rwanda ariko akaba afite ubwenegihugu bwo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA), abaye Umunyamerika wa gatatu ushinjwa kuba Umusirikare bimenyekanye ko yatawe muri yombi muri Ukraine.
Uyu musore uzwi nk’umushoramari mu mafaranga yo ku ikoranabuhanga (cryptocurrency), bivugwa ko yatawe muri yombi mu kwezi gushize mu Mujyi wa Kherson wafashwe n’u Burusiya.
Murekezi wafashwe n’umutwe w’inyeshyamba zigometse ku butegetsi bwa Ukraine zikaba zishyigikiye u Burusiya yavukiye mu Rwanda mu 1985, ariko umuryango we uza guhungira muri Leta ya Minesota muri USA nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko Murekezi yatangiye gusura Ukraine mu 2017 agiye muri gahunda z’ubucuruzi, ariko akaza kuhatura kuva mu 2020. Inshuti ze muri Kherson zatangiye gukeka ibyo kuburirwa irengero kwe ku ya 8 Kamena, ubwo zabonaga imodoka ye itagiparitse aho atuye.
Umwe mu nshuti ze zitwa Vladmir yagize ati: “Yatubwiye ko yari afite gahunda yo gukoresha imodoka ye ku nshuro ya mbere arimo gushakisha aho yabona lisansi, ariko tumubwira ko icyo gitekerezo cyari kibi cyane kuko imodoka ye ari inyamerika kandi akaba agendera no ku byangombwa by’Abanyamerika.”
Hashize iminsi ibiri ni bwo Leo de Lange indi nshuti ye y’Umuholandi iba i Kherson, yatangiye kubona amashusho ya Murekezi arimo gukwirakwira ku murongo wa Telegram rw’inyeshyamba za “Separatists”. Amashusho yamugaragazaga ahangayitse ari mu cyumba cyijimye bamutegeka gusubiramo mu Kirusiya bati “Ikuzo ni iry’Ingabo z’u Burusiya.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA yavuze ko izi amakuru y’uwo Munyamerika uba muri Ukraine wafashwe n’abarwanyi baharanira ubwigenge bashyigikiye abasirikare b’u Burusiya bagabye Igitero kuri icyo Gihugu guhera mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.
Inshuti n’abo mu muryango wa Murekezi bavuga ko atigeze yitabira imyigaragambyo yamagana u Burusiya. Ikinyamakuru The Guardian gitangaza ko Murekezi yamaze imyaka umunani mu Ngabo z”Amerika zirwanira mu kirere kugeza mu 2017, ubwo yatangiraga gushora imari mu bijyanye n’amafaranga yo mu ikoranabuhanga.
Murekezi, wakuruwe no kujya muri Ukraine kubera ko ifite amategeko arimo ubwisanzure mu bijyanye n’amafaranga yo ku ikoranabuhanga, yakoreye ingendo z’ubucuruzi muri icyo gihugu, mbere yu’ko afata icyemezo cyo gutura mu Mujyi wa Kherson mu myaka ibiri ishize.
Amakuru avuga ko afungiye muri kasho (gereza) imwe n’abarwanyi babiri b’Abanyamerika bafashwe mu kwezi gushize kwa Kamena 2022.
Ku wa Gatatu, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Amerika ni bwo yavuze ko izi “aya makuru ataremezwa” neza, ariko yanze kugira ikindi ivuga “kubera impamvu z’ubuzima bwite”.
Umuryango wa Murekezi buri munsi uvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.
Sele Murekezi yabwiye The Guardian ko umuvandimwe we yahamagaye ku italiki ya 7 y’uku kwezi kwa Nyakanga avuga ko afungiwe muri Leta yitangaje nka Repubulika ya Rubanda ya Donetsk ibogamiye ku Burusiya, aho ari kumwe n’abandi Banyamerika babiri.
Andy Tai Ngoc Huynh, w’imyaka 27, na Alexander Drueke w’imyaka 39, bombi bagiye muri Ukraine bavuye muri Leta ya Alabama muri Amerika ngo bifatanye gahunda n’umutwe w’abarwanyi b’abakorerabushake barwanira Ukraine, ariko kuva mu kwezi kwa Kamena barafunzwe.
Bitandukanye n’ibivugwa kuri Huynh na Drueke, Murekezi we ngo ntiyagize uruhare mu mirwano n’imwe yo muri Ukraine nkuko bivugwa n’umuryango we.
Umuvandimwe we, avuga ku guhangayika afite ko Murekezi ashobora kuba arimo gufatwa nabi mu buryo bw’umwihariko kubera ko ari umwirabura, yagize ati: “Barimo kumukoresha nk’igikoresho ku mpamvu zabo z’icengezamatwara”.
Ikigo Project Dynamo cyo muri Amerika kidaharanira inyungu gihungisha Abanyamerika b’abasivile bari ahari ibyago mu mahanga, cyaburiye ko Murekezi ashobora guhabwa igihano cy’urupfu muri Donetsk, azira gusa kuba Ar Umunyamerika.
Bryan Stern, umwe mu bashinze icyo kigo, yagize ati: “Ku byo numva, icyaha cye cyonyine ni uko ari Umunyamerika”. Mu kwezi gushize, abagabo babiri b’Abongereza n’Umunya-Maroc bakatiwe n’urukiko rwo muri Donetsk kwicwa barashwe urufaya rw’amasasu.