Uko Perezida Kagame yubakiye icyizere abagize AVEGA-Agahozo

Abagize Umuryango w’Abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AVEGA -Agahozo) bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wababwiye amagambo y’ihumure, abakomeza, abubakamo icyizere, mu gihe bari bafite ibikomere bitandukanye yaba ibyo ku mubiri no ku mutima.
Abo babyeyi bavuga ko Leta y’u Rwanda yabafashije kwiyubakamo icyezere ku buryo ubu bakomeye kandi bakataje mu rugendo rw’iterambere.
Babigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, mu gikorwa cyateguwe n’uwo muryango AVEGA-Agahozo, cyiswe Imyaka 30 y’Ubudaheranwa, cyateguwe hagamijwe kwizihiza Imyaka 30 y’Ubudahererwa.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, ndetse n’indi miryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida w’AVEGA-Agahozo Kayitesi Immaculée, yagaragaje ko amagambo y’Umukuru w’Igihugu yo kubakomeza Perezida Paul Kagame yababwiye ubwo bari bafite intimba n’agahinda k’ababo bari bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari yo yongeye kubarema.
Uwo mubyeyi ahamya ko nk’abapfakajwe na Jenoside bari batakaje icyizere cyo kubaho ariko Umukuru w’Igihugu arabakomeza ndetse abatera inkunga yababereye akabando k’ubuzima.
Ati: “Perezida Kagame yaratubwiye ati, namenye ko bibagora kugera ku miryango mu gihugu hirya no hino. Nimwakire iyi modoka izajye ibageza aho ababyeyi bose bari, ntimuzongere guhangayika duhari.”
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nyuma yo kudusura aho tuba yaratubwiye ati, mwahisemo kudaheranwa n’ingaruka za Jenoside mwiyemeza gufatanya kurera impfubyi, mwiyemeje ko abafite imbaraga bafatanya n’abatazifite, nimuhumure ntituzabatererana.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo mu myaka 30 ishize bagere ku ku kwiyubaka mu budaharanwa bizihiza kuri uyu munsi, Leta yabafashije mu buryo bwose na bo bakomeza gutwaza.
Yagize ati: “Muri urwo rugendo Leta yatubereye ubwugamo, yafashije abapfakazi ba Jenoside mu guhangana n’ingaruka zayo. Ihumure n’amagambo y’icyizere byatubereye intwaro mu rugendo rwo kwiyubaka. Mu Kinyarwanda baravuga ngo iIjambo ryiza ni mugenzi w’Imana, kandi ijambo ryiza rirarema”.
AVEGA-Agahozo ishimira cyane Leta y’u Rwanda kuko nyuma yo gushinga uyu Muryango hakurikiyeho ibikorwa by’ubuvuzi byo kuvura abasigiwe ibikomere na Jenoside, kubomora ibikomere byo ku mutima, abandujwe Virusi itera SIDA bahabwa imiti igabanya ubukana ndetse n’abafashwe ku ngufu bashyiriweho ivuriro ryihariye kugira ngo bitabweho by’umwihariko.
Habayeho kandi kwishyurira abana bavutse kuri abo bapfakazi amashuri, bahabwa inkunga y’ingoboka n’ibindi byatumye bakomeza gukira ibikomere.
Madamu Jeannette Kagame yijeje abo babyeyi ko Igihugu kitazabatererana kandi ko kizirikana ko bagize uruhare rukomeye mu kubaka Abanyarwanda ndetse no gutoza abakiri bato indangagaciro zo gukunda Igihugu no kwimakaza amahoro.
Yagaragaje ibyiciro by’uko Abanyarwanda bagiye bikura mu bibazo byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Imyaka icumi ya mbere twageragezaga kunamira abacu, kubasubiza icyubahiro, bagashyingurwa mu cyubahiro.
Byari ibintu bikomeye, ibikomere ku mubiri no ku mutima byari byinshi. Cyari igihe cyo kwirabura, ariko cyari igihe cyo gukemura ibibazo by’imibereho byari byugarije Abanyarwanda.
Mu myaka icumi yakurikiyeho cyari igihe cyo kuremera duhereye kuri bike haba amacumbi, amavuriro, kwigisha abana ntibyari byoroshye.
Indi myaka icumi cyari icyizere cyahindutse ubushobozi n’imbaraga. Tuboneyeho no gushima ubuyobozi bw’Igihugu cyacu n’abafatanyabikorwa bose badufashije muri uru rugendo.”
Yavuze ko iyi myaka Abanyarwanda bari muri gahunda yo gusigasira ibyagezweho kugira ngo bagere ku iterambere rirambye ndetse agahamya ko ubushobozi by’umwihariko ubwagaragajwe n’abagize Umuryango AVEGA-Agahozo, buzatuma Igihugu kigera kuri iyo ntego cyiyemeje.