Uko Abatutsi bahohoterwaga mu bigo by’amashuri mu 1973 – Ubuhamya bwa Nyiramirimo Odette

Ubuhamya bwavanywe mu gitabo cy’ubuhamya cya MINUBUMWE cyatangajwe mu mwaka wa 2019. Ni ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu batutsi bakorewe itotezwa n’iyirukanwa mu mashuri makuru n’ayisumbuye mu mwaka wa 1973.
Navutse 1956, mvukira muri Komini Kayove i Rutsiro, muri Gisenyi. Ubu ntuye i Kibagabaga. Ndi umuganga nkaba ndi rwiyemezamirimo. Muri 1973, nigaga mu ishuri ry’abakobwa rya Nyamasheke.
Mu ishuri rya Nyamasheke nari mpamaze umwaka umwe mvuye ku Nyundo, nari mu wa Gatanu. Mbere ya 1973, gushyamirana kw’abanyeshuri kwajyaga kubaho, ukumva ngo i Shyogwe bakubise Abatutsi.
Nkiri no ku Nyundo niga mu wa kabiri nari nkiri muto ntaruzuza n’imyaka 14, nagiye kubona mbona minisitiri w’uburezi araje ari mu gitondo, badushyira hanze twese, maze minisitiri aravuga ati “batubwiye ko abakobwa ba hano ku Nyundo mwashatse kurwana”.
Ariko amajoro abiri yari abanjirije uwo munsi, nabonaga abayobozi bitwaga Jeanne Lopen akajya aza mu mazu yo kuraramo akazereramo ntajye kuryama, akajya asimburana na Felicita Niyitegeka. Umwe yaryamaga isaha nk’imwe cyangwa abiri undi akaza akamusimbura.
Twabanaga mu kigo uko ari babiri. We yagendaga buhoro buhoro ntitumwumve ukajya kumva ukumva nk’abakobwa bari babyutse ninjoro akababaza ati “mwe murajya he?” Bakongera bakaryama. Aha yari akiri ku Nyundo muri 1969.
Naho ngo abo bakobwa babaga bazanye ibikoni, bazanye imihoro ngo bashaka gutema abandi. Ariko njye ntabwo nigeraga mbikurikirana ntawe wambwiraga. Icyo gihe agakoresha inama, buri shuri rigakora inama ukwaryo aduhana ati “muri abavandimwe, kuki murwana? Kuki mushaka gutera abandi hejuru?”
Ati “ni bande ubundi bazana amacakubiri aha ngaha?” Nibwo umwe yateye urutoki, umukobwa wa Wellars Banzi ndamwibuka rwose, atera urutoki ngo hari abadashaka kutuvugisha.
Umuyobozi arabaza ati “ni bande?” Ati “nk’uriya Odetta ntabwo atuvugisha!” Noneho njyewe ndabaza nti “ese abo ntavugisha ni bande?” Umukobwa arasubiza ngo “eeeeh!, avugisha bene wabo gusa”.
Undi Mututsi wari muri iryo shuri yari Bernadette yari inshuti yanjye, twari twarahuriyeyo ariko nari mfitemo n’izindi nshuti z’Abahutukazi, tunagendana cyane, nibuka uwitwa Roza twaturukanaga iwacu, uwitwa Clotilde bavaga inda imwe, abo nibo twahoranaga.
Ndavuga nti “ese mwene wacu wuhe?” Aravuga ngo “ni mwene wabo Bernadette niwe avugana nabo!”, kandi mporana na ba Roza b’Abahutukazi duturanye. Ndavuga nti “ese ko inshuti yanjye ari Roza! Njye nari nagize ngo niwe mwene wacu!”.
Muri make nk’icyo kintu cyarantangaje, noneho directrice nawe aza kumpamagara mu biro arambwira ati “noneho ujye wihangana, na Bernadette ndaza kumubwira ati ntimuzongere no gukina, wowe ujye ukina na ba Spéciose”.
Nti “nonese ko bose dukina?” Nanakinaga basket, sinumvaga hari umuntu mpitamo, ariko nk’ibyo bintu byarambabaje kumva umuntu antunga agatoki, ngo hari abo mvugisha cyangwa ngo abandi ndabasuzugura. Nari umwana w’umukene, uvuye mu cyaro, utagira n’inkweto, baranguriye inkweto zo kogana zinduta nkazazikuriramo; urumva ikintu cyo kwirata nta hantu cyari kuva.
Nyuma rero nza kujya kwiga i Nyamasheke, ababikira baho bitwaga abapenitente bari abantu b’abagome cyane. N’uyu munsi sinzi niba uwo muryango ushobora kuba ukiriho, ariko n’abinjiragamo babigishaga ubugome.
Ubundi abenshi bari barimo bari abazungu b’Ababiligi. Bo rero bari barahahamuye abana babatera ubwoba, umuntu wese wize i Nyamasheke muhuye ukamubaza uti “mwari mubayeho mute i Nyamasheke?” Wabona anahahamutse, kuko twarahageraga, ababikira bakadutoteza bakagusubiza hasi ukumva utari umuntu.
Warahageraga, nibo bakwiyakiriraga winjiye, bati fungura ivalisi yawe, ugafungura bakazana umuti wo kwica udukoko – DDT bakawumena mu myenda yawe. Ndabaza nti ese ibyo ni ibiki mushyizemo, ngo ni imiti ubwo uzanye inda, imbaragasa, ibiheri.
Nti rwose nta birimo nimubanze murebe, bati niko bimeze, ngo mwese ni kimwe n’ibiryo bakaduha ibiryo byaboze, ibintu by’ibipolici birerembamo inyo. Nko ku munsi wa mbere nanze kubirya noneho bansohora bankubita bati wowe kuki utabiriye?
Noneho abandi banyeshuri barambwira bati hano niko bimeze nibongera kukubona utabiriye bazakwirukana. Bati dore twebwe tuba twarazanye ipaki y’amashashi. Maze bakajya bitegereza umubikira arimo gutembera mu nzu bariramo, babona atabareba bakabirunda mu mashashi, bakabihisha mu ngutiya twambaraga bakagenda bakabijugunya mu bwiherero.
Ugasanga bahora bazizibura kubera ayo mashashi. Nk’ubwo icyo gihe bankubita bansohora bantegetse kujya kuzibura ubwiherero nkuramo ayo mashashi.
Muri make abanyeshuri baho ntawegeraga mugenzi we kuko ari Umuhutu cyangwa ari Umututsi twese twahoraga dufite ubwoba dutegereje icyo abo babikira baza kudukorera. Nta kintu cy’inzangano hagati y’Abahutu n’Abatutsi nabonaga, abo babikira nibo batwangaga, cyane cyane ariko bakanga Abatutsi kurushaho.
Ku kibazo cyo kumenya niba abanyeshuri bose barafatwaga kimwe: Icya mbere byabaga biruhije, kuko bashakaga ngo 10% b’Abatutsi ariko n’iryo 10% sinaribonaga. Iringaniza ryagaragaye cyane ku bwa Habyarimana, ariko no ku bwa Kayibanda ryari ririho.
Mu mashuri mukuru wanjye yari umuhanga yahoraga aba uwa mbere, n’iyo yamaraga gukora ibizamini abarimu bagendaga bavuga ko yabyujuje, ariko ntabwo yigeze atsinda. Nanjye naje gukora ikizamini ndatsinda we aratsindwa kandi yarandushaga, njye nabaga uwa 10 mu ishuri. Arongera arasibira nabwo aratsindwa.
Mu bizamini yagiraga 99% bagashakisha aho bamukura uduce kugira ngo atuzuza. Nk’ubwo ntekereza ko bafataga n’utagize amanota menshi cyane bavuga bati uyu we uko byagenda kose n’ubwo yaza azatsindwa.
N’ababyeyi banjye bari bakoze uko bashoboye ngo bambuze kugenda mu mashuri yisumbuye ngo abe ariwe ujyayo kuko yari umuhanga cyane abe ariwe ugenda yitwa Odetta Nyiramirimo njye nsigare nitwa Albertine Mukankaka.
Ibyo by’amoko ntacyo byari bimbwiye kuko n’ibyabaga muri za 1960, nkijya ku ishuri sinari nzi ibyo by’Abahutu n’Abatutsi kuko n’igihe babaga badutwikiye sinumvaga ibyo aribyo, ndetse n’igihe babaga batuririye inka, ahubwo byabaga byadushimishije kuko twumvaga batazongera kutubwira ngo tujye kuragira inyana, tukumva dushimishijwe no kwibera mu bihuru, igihe babaga badutwikiye, kuko twabaga turimo kwikinira n’abandi bana twirukanka, twihishana, ntabwo twumvaga byaduhungabanije.
Ndetse n’imvura ikagwa kenshi bakadutwikira ibirago, ariko kuko twabaga turi abana benshi harimo n’abandi bo mu miryango ukabona twishimiye icyo kintu cyo kuba muri ayo mashyamba.
Ntabwo rero nabimenyaga ngo numve nsobanukiwe neza, ariko mu ishuri ntangiye kugenda mbyumva nibwo natangiye kujya nibaza nti ese Umututsi ni muntu ki, ese Umuhutu ni uwuhe?
Ariko mu ishuri ry’abanyeshuri nka 40 bashobora kuba bari nka batanu, cyangwa batandatu babaye benshi. Kuko n’ubu hari abo nabonye bagarutse bavuye mu buhungiro nibura nka batatu. Abatutsi bemererwaga kujya mu mashuri yisumbuye bari bake pe! Ariko mu kigo nyirizina abayobozi bari abazungu.
Nko ku Nyundo nta tandukaniro abana bose bafatwaga kimwe, ntawe bahaga amahirwe arenze ay’abandi, n’abarimu nka 80% bari abazungu. Ndetse no kugera kuri Kaminuza.
Sinavuga rero ngo hari uwo bimaga amanota kubera ubwoko. Amoko yabaga ari ku mafishi, Hutu, Tutsi, mu mashuri abanza ho cyahoraga ari ikintu kivugwa kenshi.
Bahoraga batubwira Abahutu muhaguruke, Abatutsi muhaguruke, rimwe na rimwe ukayoberwa aho uri buhaguruke, ugapfa guhaguruka, ariko nageze mu wa gatandatu mbizi, kuko uwatwikiwe, uwaririwe inka yari abizi ko ari Umututsi.
Kwirukana Abatutsi i Nyamasheke byatangiye ku italiki ya 28/03/1973. Ababikira ubwabo bari baraduhahamuye.
Nk’ubwo hari ikintu cyari cyarabaye mu cyumweru kibibanziriza, Mameya witwaga Mama Laurentine araza mu ishuri ryacu turi gusubiramo amasomo, aravuga ati “mwese, nimurebe kandi mwumve neza icyo ngiye kubabwira, ngo numvise ko ngo mushaka kwigaragambya, ngo ngaho, niba mushaka kwigaragambywa no kunkubita, ngo ni munkubite ngo ndi imbere yanyu”
Nanjye ubwo nari nkanuye amaso ntazi ibyo aribyo, nti ise ni bande bashaka kumukubita? Ese byagenze bite? Aravuga arangije numva urugi rukubise, ndakebuka. Aravuga ngo “eeeeh! Odeta wowe urakebutse kugira ngo urebe ko ngiye! Ati vuba sohoka! Ngwino!”
Noneho aransohora, maze ndagenda, mpagarara muri koridoro yo hanze, maze aza kuncaho, yihuta cyane ajya mu biro. Haza undi mubikira witwaga mère araza ngo “turakuzi, ngo ni uko uba uwa mbere se?” i Nyamasheke nabaga uwa mbere nkagira amanota nka 88 hafi 90, n’uwa kabiri yagize 70.
Ati ubwo wagiraga ngo ubone icyo uvuga, agenda ansunika anjyana mu biro bya diregitirisi Laurentine.
Laurentine yandika ibaruwa avuga ko abanyeshuri bo mu wa gatanu bashatse gutegura imyigaragambyo mu kigo, kandi bari bayobowe na Odeta Nyiramirimo, none yemeye ko atazongera kubitekereza kuko niyongera azirukanwa mu ishuri burundu kandi ntazigere abona n’irindi shuri mu Rwanda.
Ako gapapuro ndagasoma ndavuga nti Mameya ko aho nabereye ntigeze mbwira abantu kwigaragambya, ko ibyo bintu ntabizi. Icyo gihe rero nanze gusinya bahamagara abalimu ngo baze. Nabo babategeka gusinya, bati “ese ko tutigeze tubona Odeta atera ibintu by’imvururu ibyo bintu ni ibiki?”
Ati “nimudasinya n’ubundi ndamwirukana nonaha! Ngo niba mumushaka ni akazi kanyu, ngo nimureke gusinya”. Bati “reka dusinye aho kugira ngo bamwirukane”. Umwalimukazi umwe ancira amarenga ati sinya naho ubundi barakwirukana.
Nageze aho ndasinya, barambwira ngo ngaho subira mu ishuri. Noneho ngeze mu ishuri, uwo mugoroba tugiye kurya, araza ati “Odeta haguruka uhagarare hariya!”, agenda ahagurutsa n’abandi ati naka haguruka, duhaguruka turi abantu umunani ati “aba mubarebe ntihazagire uwongera kuvugana nabo, gukina nabo ni abakobwa babi, ubu bagiye no kurara bonyine!”, mbese, adushyira mu kazu gato aho barambika matela, tukajya turaramo, bazana n’indobo akaba arizo tuzajya twitumamo noneho tukajya turara twongorerana, ntitwari dufite n’uburenganzira bwo kuvugana, turavugana dusanga nta n’umwe uzi ibyo ari byo. Ubwo byari byabaye mu mataliki 23 z’ukwezi kwa kabiri 1973.
Twarimo turi Abatutsi babiri, umwe bamwishe muri Jenoside, abandi bari Abahutukazi. Ibyo byabaye muri 1973 byabaye tukiri muri ako kazu, mu gitondo turabyuka tujya kwiga nk’abandi. Akaza kutureba no mu gihe cyo gukina ngo arebe ko hari uwo tuvugana nawe, arebe ko hari uwo dukina nawe.
Kandi yari yarababujije ngo uzakina nabo azamera nka bo. Baza basanga wifashe utya, bati “dore kandi ntabwo kirimo gukina, ngo iki si igihe cyo gukina? Ngaho vuba mukine”.
Nkiruka mu kibuga nkakizenguruka kugira ngo nkine kandi nta muntu dukina, ugasanga narahungabanye! Uziko Jenoside itampungabanyije nka Nyamasheke! Hari itotezwa cyane.
Icyo gihe rero, yazaga atureba nabi cyane, maze ku mataliki 28 tubona agiye gusenga mu gitondo, noneho tujya gusenga, igihe padiri atari yaza tubona mameya akinze inzugi zose ashyira mo amakare, ubundi inzugi zahoraga zirangaye, kuko n’abo hanze hari abazaga gusenga iwacu, noneho arakinga ahantu hose, ntacyo wabazaga i Nyamasheke.
Noneho misa irabaye, irangiye ajyana na padiri mu biro bye, noneho tuva yo tugenda ku murongo muri koridoro, ntitwashoboraga kunyura ku butaka kugira ngo inombe itatujyaho tukanduza ishuri.
Twagendaga ntawe uvuga. Tugeze aho turira akinga inzugi zose, ngiye kumva numva abantu benshi baraje, bakubita urugi, ndabyibuka nari ntamiye umugati wa mbere, ntarawumira, hari saa moya.
Ntamiye umugati barakubise, barongeye barakubise, ati nimube muretse mutamena urugi. Ni ukuvuga ko yari azi ibintu biri bube. Hinjira abahungu bafite amahiri n’ibikoni ubona barakaye amaso yatukuye, asa n’ay’abaraye bataryamye baraza baratuzenguruka, barazenguruka hose, umwe ajya hagati, ati “uyu munsi kwiga kw’Abatutsi kwarangiye.
Uzi ko ari Umututsi wese nahaguruke!”, ubwo abandi batangiye kudukwiramo. Hari abahungu babiri b’iwacu twagendanaga, uwitwaga Velo, twari duturanye n’uwitwaga Sebigori, baraza bampagarara iruhande barantsindagira bati ntuhaguruke. Ndakomeza ndiyicarira. Noneho haza umwe ati “wowe ntabwo uri Umututsi?”
Nkazunguza umutwe, nari mfite imisatsi myinshi, afata imisatsi arajegeza, ati “nk’ibi bisatsi uravuga ko atari iby’Abatutsi?” Nkazunguza umutwe nti oya. Ba bahungu bati “uyu ni uw’iwacu, ntabwo ari Umututsi, nta Mututsi uba iwacu”.
Baba batangiye gukubita abakobwa bitwaga ba Dalia. Mameya Laurentine aturuka hariya ati “uyu ni Umututsi nawe”. Bati “ntiwumva? haguruka! ”. Ndahaguruka njya mu bandi, mpagarara aho nari ndi ndimo gutitira, bati tubahaye iminota icumi n’itanu ntitugire uwo tubona muri iki kigo.
Uwo tubona muri iki kigo nyuma y’iminota cumi n’itanu arapfa. Nk’uko nabivuze amavalisi yacu babaga barayateyemo DDT Umuti wakoreshwaga mu kwica udukoko, bamaraga guteramo bakakubwira ngo kuramo imyenda y’imbere gusa ibindi bakajya kubibika, bakabirundanya, bakaduha impuzankano gusa.
Icyo gihe mameya ati “oya, nimubahe iminota mirongo itatu kuko bagomba kujya gushaka amavalisi yabo, iyo abitse. Ati iminota mirongo itatu ati vuba mujye gufata ibyanyu!”, ntabwo yigeze agerageza kuvuga ati aba ni abana, reka da!
Yaragendaga akakureba n’uwo batabonye, ati “wowe ko udahaguruka?” Turagenda, tuba turirutse, tujya gushaka ibyacu, ndibuka muri abo bana twari dufunganywe babiri baje biruka, baza no kumfasha gushaka nk’ahantu naba nanitse, bati “Odeta ihangane, ng’utu n’utuntu twawe”. Yewe hari n’uwampaye amafranga.
Yari afite se w’umupasitori ku Gikongoro. Ubanza yarampaye amafaranga nka mirongo itanu. Akavalisi kanjye ndagafashe, ba bakobwa bamfasha gushaka amashuka barayanzingira ndayabika, ikiringiti ntabwo nakijyanye.
Tugeze ku Kabeza, ba bahungu b’iwacu baza biruka badufatira mu nzira, tumaze kugenda nka metero Magana atanu, ku muhanda munini uturuka i Cyangugu. Bati murapfuye, bati baje kubirukaho kandi bavuze ko babafata ku ngufu.
Ubwo bamwe berekeje i ya Cyangugu, abandi berekeza iya Kibuye. Abajyaga za Butare, abajyaga i Kigali, abenshi bajyaga Gikongoro, Butare na Kigali. Ntawajyaga Cyangugu. Abo bahungu baraza baradutwaza, baradufasha, turiruka, batubariza n’abaturage inzira twanyuramo tudakomeje umuhanda, ni uko tunyura muri iyo nzira.
Turakomeza turagenda, twagendaga buhoro kuko twari tunashonje. Nari mfite ibiro bitarenze mirongo itatu kandi nari mfite imyaka 16. Twari tunanutse pe turi uduti. Ntawatekereza ibintu ababikira bari baradukoreye. Noneho turagenda, tugera ahitwa i Hanika, tukagenda tubaririza ahari abapadiri cyangwa ababikira Tugeze kuri paruwasi ya Hanika aba ariho tubona ikigo cy’Ababikira. Turagenda turakomanga, byari nka saa yine, cyangwa saa tanu z’ijoro. Twarahageze, dusanga ababikira baryamye, barabyuka, bati “ese mwa bana mwe muravahe mukajya he?” Turabibabwira, ukuntu batwirukanye mu ishuri ngo igihe cy’Abatutsi cyararangiye, ngo ntabwo tuzasubira kwiga.
Bari batubwiye ngo n’i Butare ubututsi bwose bwarimo, ubu nta kakirimo, ngo no mu bindi bigo by’amashuri. Batugirira impuhwe bahita bateka amashaza yumye, bajya guca igitoki mu rutoki rwabo bagereka kuri ya mashaza ku buryo byahiye bibaye nko mu ma saa munani z’ijoro.
Turarya maze nka saa kumi n’imwe za mu gitondo, bati rero nimuhite mugenda ntabwo mwatinda aha, natwe dushobora kubizira. Bati nimugende muranyura aha, baduha n’umuzamu araduherekeza kugira ngo aze kutugeza ku muhanda munini.
Mu ma saa kumi n’ebyiri twari tugeze ku muhanda munini, wa muzamu asubirayo. Bigeze nka saa tanu cyangwa saa sita tugera ahantu hari hari abantu benshi bategereje bisi ngo yagombaga kuva i Cyangugu ijya ku Kibuye.
Nyuma bisi iraza, abaturage binjiramo natwe twinjiramo. Tugezemo konvoyeli ati “abakobwa binjiye muri iyi bisi bafite amavalisi nimuhaguruke!”. Turahaguruka, ati “vuba, nimusohoke!” Tuti “uh, ese ko tujya ku Kibuye?”
Ngo nimusohoke, ngo nimurebe ibyanditse kuri iyi bisi. Bari bandikishijeho urutoki, ngo bisi ni iy’Abahutu. Byari byanditse ku ruhande ahantu hagiye ivumbi. Ati “ubu ntabwo babirukanye mu ishuri?” Tuti “tugiye mu biruhuko!”
Bati “ibiruhuko byararangiye turabizi barabirukanye! bisi ni iy’Abahutu nimubisome!”. Tubanza kwinginga ariko baratubwira ngo nimudasohoka vuba turabasohora nabi. Turasohoka tugenda n’amaguru, tugera yo nko mu ma saa kumi. Twari twihuse cyane.
Ibintu bitari ngombwa biri mu ma valisi nk’inkweto zidakomeye tugenda tubijugunya kugira ngo bitaturemerera n’ubwo bitari byinshi ariko kugenda n’amaguru ntibyari bitworoheye.
Ubwo tugera ku Kibuye abana bose bagiye bajya iwabo nsigara njyenyine. Nta wundi mututsi waturukaga mu bice byo ku Gisenyi. Noneho hariya ku Kibuye niho twajyaga gutegera. Ndagenda ngo njye kuhategera. Nsanga hari abanyeshuri benshi bamaze kwirukanwa mu yandi mashuri nk’ Ishuri ry’abakobwa rya ETF (Ecole Technique Féminine) Kibuye, abo ku Mubuga bari bataragerwaho.
Haza amakamyoneti yuzuye abantu benshi bambaye amashara, bambaye amakoma, bagenda baririmba bazunguza inkoni ariko bagenda birukana Abatutsi mu mashuri. Nkubitana n’abahungu babiri bigishaga i Butare mu iseminari, umwe ari uw’iwacu, undi ari uw’ahitwa i Murama naho hari hafi y’iwacu, bombi bari barize Kaminuza icyiciro cya mbere, bigisha mu iseminari.
Nabo baje bahunga. Dukubitanira mu muhanda bati “Odeta urajya he?” Nti “nari nteze” Bati “ngwino zana n’ivalisi yawe!” Mva mu muhanda ubwo nirukankana nabo uko ari babiri.
Umwe yari afite mushiki we nawe w’umwalimukazi nawe wigishaga ku Kibuye, nabo nibwo bari bahageze. Ubwo tujya aho hitwaga muri site, ariko tutarajya kwa mushiki we nti mfite bene wacu baba hano ku Kibuye, nkaba nari mfite mwene wacu wari wararongowe n’Umuhutu wari utuye ku Kibuye.
Noneho ndagenda, umwe muri abo bahungu aramperekeza, ndanamubasobanurira nti umuntu twashyingiye, yarongoye umukobwa wo kwa Nyankambwe nti atuye muri site nawe. Turagiye, tuhageze, dusanga umugabo arimo arabaza umuhini, yicaye ku irembo.
Turamusuhuza, aratwihorera, noneho aratureba. Tuti “erega, twagusuhuje!” We arasubiza ati “Murambwira ngo niriwe se ntimundeba?” Nti “ese wamenye?” Ati “nkubwirwa n’iki se?” nti “nitwa Odeta Nyiramirimo, ndi uwo kwa Rukeramihigo”.
Ati “ntabwo nkuzi!” Noneho uwo muhungu aba atangiye kunyongorera ngo tugende. Nti “none se niba utamenye, wabwiye umugore wawe!” Mukagasana aza yiruka, arampobera.
Ati “amakuru se?” Umugabo aramubwira ngo “niba uvuga ko umuzi ujyane nawe! Ngo uramuhobera se, uramuhobera uzi ava he? Ngo njye ntabwo nakira inyenzi mu nzu yanjye. Ngo nta nyenzi ishobora kunyinjirira mu rugo. Ngo niba abo bantu ubazi ujyane nabo”, abwira umugore.
Umugore ahita asubira mu nzu. Noneho duhita twigendera. Tugeze hirya, umugore yaciye mu gikari, ashyira ibiryo mu gasorori ati nibura murebe aho mwicara muturye mwe kwicwa n’inzara mu nzira. Tuti byihorere.
Ni uko turagenda. Noneho uwo musore arambaza ati “mbese wowe nta bintu wazanye?” Nti nari mfite ivalisi nayitaye mu muhanda, nti nagize ubwoba ubwo za kamiyoneti zazaga ndayisiga. Ati “ngwino dusubireyo tujye kuyireba”.
Tugeze yo dusanga iracyahari. Turayifata tujya kwa mushiki wa wa wundi w’umwalimukazi, aba ariho turara. Ubwo bo bari bageze aho bashaka guhunga ngo bajye i Burundi.
Bati twebwe turagiye, turaca i Bukavu tuzagere i Burundi. Ndababwira nti “njyewe rero ntabwo ndi bujye i Burundi. Ubu sinzi niba ababyeyi banjye bakiriho, ntabwo napfa kugenda ntazi niba ababyeyi banjye bakiriho cyangwa babishe.
Nti none ngomba kujya iwacu, byaba ngombwa nkazahunga ariko namenye ibyabo uko bimeze”. Noneho umwe muri bo witwaga Gakuba ati “noneho, ntabwo nareka uyu mwana ngo agende wenyine, reka mbanze muherekeze wowe Nkusi igendere, twe tuzabasangayo”.
Bukeye dufata inzira, ya valise nyisigira wa mwalimukazi. Twaragiye tugeze i Rubengera, tubona ikamyoneti turayihagarika, yajyaga ku Gisenyi yari itwaye amakaziye arimo ubusa igiye ku ruganda rwenga byeri rwa BRALIRWA.
Turabatega, bati “ese ubu ntabwo muri Abatutsi?” Tuti “turi Abatutsi ariko…” Bati “none se ntibabirukanye mu mashuri?” Wa musore ati “njyewe nta n’ubwo ndi umunyeshuri ahubwo uyu mushiki wanjye yari arwaye, ubu ngubu muvanye kwa muganga, mushubije ku ishuri ”.
Bati “yiga he?” Ati “yiga ku Nyundo, ahubwo mukuye mu bitaro”. Ni uko baratureka twicaramo, ubwo nanjye nari nirembesheje n’ubwo nari nanarembye koko kubera n’inzara, n’intege nke n’umunaniro.
Nuko turagenda tugeze i Kayove hari hatuye mukuru wanjye, tuva mu modoka tujyayo. Tuhageze dusanga naho, umugabo we yayoboraga ikigo nderabuzima, bati ubu natwe ntitukijya ku kazi, bashyizeho urutonde batwirukana.
Bati nawe guma aha wimanuka iwanyu, ushobora gusanga nabo barapfuye. Nta telefoni zari zihari ngo bamenye icyabaye kandi hari mu birometero icumi. Gakuba ati “njye ngiyeyo ndaca mu ishyamba ntawe uri bumbone ariko ndajyayo, ese nzagaruke kugufata duhunge?”
Nti “oya sinakongera gufata iyi nzira ndaguma aha, nibapfa nzapfane nabo, wowe uzigendere”. Ubwo Gakuba yaragiye agera iwabo bati nturara aha, nuharara bakabimenya barakwica.
Bati ni wowe baza gushakisha ko waba waje, kuko icyo gihe bashakishaga Abatutsi bize. Arara aho azinduka ajya kureba ko yabona imodoka, ku bw’amahirwe abona imodoka y’abapadiri iturutse ku Nyundo igiye i Butare. Apfa kuyihagarika kuko bisi yabaga iri buze nka rimwe mu cyumweru, kandi yari yabaye iy’Abahutu nayo ntiyari kuyibona.
Agize amahirwe irahagarara bati kugeza ubu twebwe abapadiri ntacyo barimo kudutwara ngwino tugusubize i Butare nitugira amahirwe turagerayo. Yaragiye ahita asubira ku kazi byari bitangiye guhosha. Yaje kuzapfa nyuma, ariko icyo gihe yabayeho.
Ubwo rero njye nagumye kwa mukuru wanjye aho, ariko hashize icyumweru sinzi uwandabutswe ubanza ari umukozi wabivuze, haza abapolisi bati “mwebwe turabazi, ariko tuzi ko hari inyenzi y’umukobwa iri hano, turashaka uwo mukobwa, agomba gusohoka”. Bati rwose nta mukobwa uhari, tugira ubwoba.
Baraza barambwira bati ntushobora kongera gusohoka mu nzu, bakajya banzanira indobo. Bageze aho barabatitiriza, bashaka umuntu wajyaga abakorera witwaga Nkomeje baramubwira bati saa kumi za mu gitondo uze umutware, nari mukuru nari mu myaka 16 nenda kugera muri 17, ariko Nkomeje yarampetse mu mugongo nk’umwana noneho uwo duhuye akamubwira ati ni mushiki wanjye mvanye mu bitaro hano haruguru. N’uko aranjyana angeza iwacu.
Tugezeyo nsanga n’ubundi inka barazirya, mukuru wanjye na murumuna wanjye na mama barara mu gihuru, papa we yaranze kuva mu rugo yari yujuje inzu, kandi bari baramutwikiye ubundi barongera baramusenyera, noneho aravuga ati ubu nujuje iyi nzu yanjye, njyewe nzahwana nayo.
Akicara mu marembo ati muyinyiciremo ntabwo muri buyisenye. Ati murabanza munyice. Baraza bati ntacyo turi bugutware, ariko turashaka ba bakobwa. Ubwo twebwe tukaba twagiye kwihisha mu rugo uru n’uru.
Ubwo twageze aho tujya mu rugo rw’umugabo witwa Ndamutsa, kuko hageze aho haza n’abasirikare ngo baje kugarura umutekano. Abo basirikare bari baje kugarura umutekano nabo icyo bakoraga kwari ugushaka abakobwa b’Abatutsikazi kugira ngo babasambanye ku ngufu. N’uko uwabumvise barimo kubarangira bavuga ngo abakobwa beza bari kwa Rukeramihigo.
Iwacu hari abakobwa benshi, twari bane icyo gihe. Abandi bakuru bacu bari barashyingiwe. Bati kababayeho abasirikare baje kandi ari mwe babaririza. Niko kutujyana mu rugo rwa Ndamutsa ati aba bakobwa ndabagushinze kandi ntihazagire umenya ko bari aha. Babwira n’abana babo bati ntimuzavuge ko bari aha.
Twaragiye tumara nk’icyumweru cyangwa bibiri sinamenya kugereranya igihe twahamaze, ibyo aribyo byose twarahatinze cyane, batugaburira, badukorera ikintu cyose. Ninjoro nibwo twasohokaga tukajya kwituma hanze. Tuba aho ngaho kugeza igihe amahoro yagarukiye, tuza gusubira iwacu abasirikare bamaze gusubira i Gisenyi no mu bigo byabo.
Nyuma ibi birangiye naje gusubira ku ishuri wa mubikira yanga ko ninjira mu kigo, ati nta soni uratinyutse uragaruka? Yaranyangiye n’ubwo nari najyanye icyangombwa kinyemerera gusubira mu ishuri. Byatugizeho ingaruka kuko abasigaye mu Rwanda ntawe wasubiye mu ishuri uwo mwaka, n’uwagiye asubiramo yagendaga atinze abandi baramusize.
Nababazwaga no kumva ko ndi igicibwa ko nta burenganzira ufite nk’ubw’abandi. Mbuze ikindi nkora nafashe isuka njya guhinga ariko mfite n’umujinya. Nabikoze nk’amezi abiri ngeze aho ndabyanga, ahubwo ndatangira nshaka ibitabo byo gusoma.
Ababyeyi bakantonganya ngo ubwo se ibitabo uzabirya? Narahagurutse njya gushaka ishuri i Goma, mba muri bene wacu ariko imibereho yaho irananira.
Batubwiye gusubira ku ishuri ndagenda uwo mubikira anyangiye, padiri w’iwacu niwe wanjyanye i Nyundo, Marie Jeanne, umubikira wayoboraga iryo shuri, ambonye arambaza ngo “ubundi wari ugikora iki? Ati gira bwangu ujye mu ishuri”.
Njya mu ishuri ariko nabwo mpageze ukabona abanyeshuri bandi ntibanyakiriye, ukabona baracyafite umujinya, cyane cyane batangiye kurushaho kugira umujinya babonye mbaye uwa mbere. Bigeze ndetse no gushaka kudukubita ninjoro njyewe n’undi witwa Bernadeta.
Uwo Bernadeta ku ishuri twahoze ho niwe wajyaga aba uwa mbere tucyigana, ntungurwa no kubona asigaye aza mu ba nyuma.
We wabonaga yarahahamutse cyane. Ukabona nta mutekano dufite wo kuba muri icyo kigo. Hari n’ubwo bari bavuze ngo baradukubita ninjoro, ubwo twari twaragarutse turi Abatutsi bane, njyewe, Bernadette, Daforoza, na Agata, ari twe turi muri iyo Ecole Scientifique twitwa Abatutsi.
Ukabona abanyeshuri baratureba nabi ntacyo twabatwaye, tugahora twibombaritse. Hari ubwo njye na Bernadeta twagiye kurara mu biro bya diregitirise kuko bari bavuze ngo baradukubita. Ubwo kandi twigaga tutanditse kuko twaje mu ishuri tutanyuze muri minisiteri.
Kanyarengwe nk’umusirikare mukuru, Habyarimana akimara gufata ubutegetsi yari yaramuhaye gukurikirana ibigo by’amashuri byo muri Gisenyi. Akajya aza kureba abahigisha, abanyeshuri bahari, imodoka za gisirikare zarazaga zigaparika imbere y’ibiro bya diregitirisi.
Yabona zije akaza yiruka agakubita ku madirishya ati “Bernadette na Odette nimuze!” Tugasohoka twiruka, akatubwira ngo murarwaye nimujye kuryama, tukagenda tukaryama, tukiyorosa. Yabaga arimo kuduhisha kugira ngo bataza kutubona kandi tutanditse. Ubwa mbere ntitwasobanukiwe impamvu aturyamishije, ariko nyuma yaje kudusobanurira.
Ati “ninzajya mbahamagara mujye muza mwiruka, kandi nibaza kubareba mu buriri mubabwire ko murwaye”. Kanyarengwe n’abasirikare bamuherekeje bakaza mu ishuri bagafata amazina y’abanyeshuri, bakabara abarimo bagasanga baruzuye. Abanyeshuri ntibamenyaga ibyo aribyo.
Abasirikare bamara kugenda umubikira akaza akatubwira ati nimubyuke mujye mu ishuri, kandi ntihagire umenya ibyabaye. Ibyo byose byateraga ihungabana, kubona wiga nk’uwiba, Ndangije amashuri yisumbuye ninjye wayirangije ndi uwa mbere mu bakobwa mu Rwanda, ariko imashini ngo zibagirwa izina ryanjye. Batangaza abajya muri Kaminuza ariko izina ryanjye ntiryagaragara.
Ndagenda mbaza umubikira. Uwabonye ishuri ari Bernadeta bamushyize muri IPN, abandi babiri uwitwa Daforoza n’Agata, reka da! Noneho Marie Jeanne aravuga ngo ntibishoboka. Aragenda no muri minisiteri ati ndashaka kumenya amanota abakobwa banjye bagize.
Amanota barayazana, twabaga twakoze ikizamini cya leta; ati “uyu wa mbere witwa Odeta Nyiramirimo kuki mutamuhaye ishuri?” Bati “ubwo bibeshye mu kwandika”, ati “rero muramushyira mu buganga ati kandi murampa n’urwandiko”.
Ansanga aho yansize ku Nyundo, azana urwandiko runjyana muri Agronomie. Arambwira ati medicine bayikwimye. Ati pfa gufata, nabyo ntacyo nuba n’agoronome bizaba bihagije. Numvaga ntashaka ubuhinzi, ariko Marie Jeanne agerageza kunyemeza, ati genda ujye muri Kaminuza.
Ati humura uziga kandi uzakora. Narangije uwa mbere ari jye mukobwa watsinze njyenyine abandi batsinzwe. Twari abakobwa bane. Kaminuza yose yari irimo abakobwa mirongo ine na babiri. Mba ndatsinze ariko nshaka kujya mu buganga.
Noneho njya kureba Recteur, mwereka ko natsinze neza kandi ko nshaka kujya mu buganga, nkazajya niga amasomo yabo ntabashije kwiga mu wa mbere. Nti rwose nimunyemerere mpindure njye mu buganga. Ngo nonese ni njyewe wagushyize mu buhinzi? Nti oya ni muri minisiteri! Ngo none se njye uranshaka ho iki, jya muri minisiteri.
Njya i Kigali mbaririza aho minisiteri iri. Nsabye kwinjira mu biro by’Umunyamabanga Mukuru barayinyimye, abakobwa baranseka bakajya bandeba bakandyanira inzara. Icyakora umwe muri bo araza arambwira ati nasohoka ndamukwereka wigeragereze.
Asohotse mpita mufata ikoti nti “nyakubahwa nabashakaga, niga muri Kaminuza, natsinze uwa mbere nagira ngo mumpindurire njye mu buganga, kuko numva nshaka kuba muganga kurusha uko naba agoronome”.
Arandeba, afata ikaramu yandika amazina yanjye. Ati “n’ujya gutangira uzasanga barabitunganije”. Njya mu biruhuko. Nsubiye i Butare njya gufata buruse, nsanga haba mu buhinzi, haba mu buganga nta na hamwe ndi. Nta baruwa yari yaraje.
Na buruse sinayibona nibura ngo imfashe kujya kubaza muri minisiteri impamvu bitaje. Bansaba kujya kubibaza recteur, mubwira ko nagiye muri minisiteri bakambwira ko bazandika, “nti ese ibaruwa mwarayibonye?
Nti ese wenda bakangumisha mw’ishami ryigisha ubuhinzi, ko natsinze nanjye nkabona buruse nk’abandi?” Ngo “mva imbere, urambeshyera ngo ni njye wakugiriye inama ngo ujye i Kigali. Subirayo ubabaze”.
Ndamuhendahenda nibura bampe buruse. Mbona arahagurutse ahubwo nk’ushaka kunkubita. Ndasohoka mbura uko mbigenza. Nicara imbere y’ibyo biro bye noneho ndarira.
Hanyura umukobwa witwa Spéciose wigaga ubuganga wari warize i Nyundo, ati ihangane wirira reka tujye kureba wenda iyo baruwa barayibonye. Turakugendeye no mu ishami ry’ubuganga. Nsengiyumva Jean Nepomuscène niwe wari umunyamabanga mu ishami ry’ubuganga.
Ati bite bakobwa beza, yari umuntu ukunda kuvuga ashyagirira, kubera ahari impuhwe angiriye, ndongera ndaturika ndarira. Aratangira arampoza, noneho mutekerereza byose uko byagenze.
Ati “ibaruwa ntayo nabonye, ati icyakora ubwo Umunyamabanga Mukuru yabikubwiye ubwo iri mu nzira, igumire aha, uzaguma mu buganga nta kibazo, ibaruwa izaba iza”, anyongera ku rutonde rw’abanyeshuri n’intoki. Ng’uko uko nize ubuganga bari banyirukanye.
Rutayisire Noël says:
Kamena 20, 2024 at 4:44 pmIyi nkuru iteye agahinda. Bariya ni ukubabona mumakanzu yera gusa imitima ari imikara. Babeshya ngo bihaye Imana kandi wapi.