Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza.
Tugiye kurebera hamwe uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.
Impera z’icyumweru zari nziza kuri Al Ahly Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri Libya ikinamo myugariro Manzi Thierry, yitwaye neza itsinda Al Madina ibitego 3-1. Ni umukino Bizimana yagiyemo asimbuye ku munota wa 58, mu gihe Manzi we atigeze awukina.
Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur ntiyigeze agirirwa icyizere n’umutoza wa Stade Tunisien yo muri Tunisia, Chokri Khatoui, kuko atamukinishije mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona yanganyijemo na Monastir 0-0.
Mugenzi we, Ishimwe Anicet ukinira Olympique Beja yo muri icyo gihugu, yahawe imikino 45 yo gukina igice cya mbere ubwo bahuraga na Metlaoui. Si umukino wagendekeye neza ikipe ye kuko yatsinzwe ibitego 2-0.
Hakim Sahabo ukinira K. Beerschot V.A yo mu Cyiciro cya mbere yakinnye iminota 83 mu mukino batsinzwemo na St. Truiden ibitego 2-1.
Samuel Gueulette ukina muri RAAL La Louvière yo mu Bubiligi, yatakaje igikombe cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Mata 2025 muri iyi kipe, cyegukanwa na mugenzi we Maxence Maisonneuve.
Sabail PFK yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan ikinamo Nshuti Innocent, yujuje imikino 15 nta ntsinzi. Mu mpera z’icyumweru yanganyije na Shamakhi igitego 1-1. Nshuti yabanje mu kibuga ariko asimbuzwa ku munota wa 73.
Zire FK ikinamo Mutsinzi Ange muri Azerbaijan yitwaye neza mu mukino wayo ku wa Gatandatu, itsinda Turan igitego 1-0. myugariro w’Amavubi wabanje ku ntebe y’abasimbura yinjiye mu kibuga ku munota wa 61.
Rhode Island yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Kwizera Jojea, yanganyije na San Antonio igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona. Kwizera imbere asatira mu kibuga yakinnye umukino wose, awubonamo n’ikarita y’umuhondo.
Myugariro Phanuel Kavita, ukinira Birmingham Legion yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabanje mu kibuga ikipe ye yakinnye na Tampa Bay, zinganya ibitego 2-2.
Kaizer Chiefs ikinamo umunyezamu Ntwari Fiacre ntiyari ku ntebe y’abasimbura, ikipe ye yatsinzwe na Orlando Pirates muri Soweto Derby 2-1 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona. Uyu mukinnyi ari gukora uko ashoboye ngo abone indi kipe kuko kubona umwanya byabaye imbonekarimwe.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ aracyafite imvune ituma atagaragara mu mikino ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus.

