UK izohereza abimukira mu Rwanda nubwo Boris Johnson yeguye

Guverinoma y’u Bwongereza (UK) yemeje ko itazahagarika amasezerano ifitanye n’u Rwanda nyuma y’aho Minisitiri w’u Bwongereza Boris Johnson yeguye mu gihe bivugwa ko ari we washyize imbaraga nyinshi mu guharanira ko ashyirwa mu bikorwa hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’abimukira banyura mu nzira zitemewe ndetse n’ubucuruzi butemewe bwavutse mu kubambutsa umupaka.
Ku wa Kane taliki ya 7 Nyakanga, ni bwo Boris Johnson yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko mu ishyaka yari akuriye habayemo imyigaragambyo imuhatira kwegura kubera ibikorwa bamushinja bitagenze neza mu gihe yari amaze ku buyobozi abahagarariye.
Ku munsi wakurikiyeho, Guverinoma y’u Bwongereza yemeje ko amasezerano ifitanye n’u Rwanda azakomeza ku buryo abimukira bambutse imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoherezwa i Kigali by’agateganyo kugira ngo ubusabe bw’ubuhungiro bifuza bubanze kugenzurwa.
Ayo makuru yatangajwe nyuma y’aho kuri uwo munsi abimukira bashya 23 binjiye mu Bwongereza banyuze mu mazi y’ahitwa Channel bambukijwe n’ubwato buto, bakababa baraje buzuza umubare w’abimukira 13,124 bamaze kwakirwa banyuze muri izo nzira z’ubusamo kuva uyu mwaka watangira.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza byaboneyeho gutangaza ko indege ya mbere izerekeza abimukira i Kigali yitezwe kubatwara nyuma yo ku italiki ya 19 Nyakanga, urukiko rw’Uburenganzira bwa muntu rw’i Burayi rumaze gutangaza imyanzuro yarwo.
Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe yagize ati: “Iriya ni Politiki yemejwe na guverinoma mbere hose. Ukwegura kwa [Boris Johnson] ntikuzahagarika cyangwa ngo kubuze Guverinoma gukomeza iriya politiki kandi izakomeza kuyisobanura mu nkiko uko bikenewe kose.”
Kuri uyu wa Gatanu kandi, mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye na France 24 yagaragaje ko u Rwanda rwemeye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza kubera ko rwabisabwe kandi rukaba rusanzwe rwakira n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye.

Yatanze ingero zirimo abasaga 1000 bamaze kwakirwa kuva mu mwaka wa 2018 ubwo u Rwanda rwasinyanaga amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’abandi bafatanyabikorwa yo kwakira by’abateganyo impunzi n’abasaba ubuhungiro bari baraheze muri Libya nyuma yo kunanirwa kwambuka ngo bagere i Burayi.
Hejuru ya 90% by’abo u Rwanda rwari rwakiriye by’agateganyo bamaze kubona ibihugu bibakira haba i Burayi no muri Amerika.
Yagize ati: “Na mbere y’uko tugera ku bufatanye n’u Bwongereza mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira, twatanze umusanzu mu bibazo nk’ibyo, urugero rwa hafi ni urwa Libya aho twagiranye amasezerano na UNHCR; mu by’ukuri si na yo yaje kubidusaba ahubwo twe twabahaye icyo gitekerezo kubera impamvu zishobora gutwara umwanya munini kuzisobanura, ariko kubona abantu bateganyaga kwerekeza i Burayi baraheze muri Libya bikarangira bafunzwe, bapfuye cyangwa bakagurishwa nk’abacakara ni ikibazo…”
Yavuze ko iyo gahunda ifite aho ihurira n’iy’u Bwongereza kuko na bwo bushaka kubanza kwiga ku busabe bw’abakeneye kubona ubuhungiro bugahabwa ababukwiriye, aho kugira ngo bubonwe n’abafite ubushbozi bwo kwishyura ababambutsa mu bwato butoya cyangwa bakabahisha mu makamyo bambuka umupaka.
Biteganyijwe ko abazaba bari mu Rwanda bifuza gusubira mu bihugu byabo bazajya bafashwa, ndetse n’abifuza kuhakomereza ubuzima bwabo bahabwe uburenganzira busesuye, ubushobozi n’ibindi bikenerwa byose ngo babashe kubaho bafite amahirwe nk’ay’abandi baturage mu Gihugu.
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ese hari uwakwemera ko hakomeza kubaho abantu bacuruza abandi babashakira inzira zo kwinjira mu gihugu icyo ari cyo cyose, cyaba u Bufaransa, u Bwongereza n’ibindi, maze babagezayo ibyo bihugu bikaba bitegetswe kubakira uko nyine kuko bahageze? Kuri jye si ko mbitekereza. Ubwimukira na bwo bukwiye kugira amabwiriza n’amategeko abugenga. Abo tuvuga mu bufatanye n’u Bwongereza ni abo icyo gihugu gifite ikibazo ku buryo bakigezemo, ari na yo mpamvu gishaka kubanza gusuzuma icyo kibazo. Njye ndibaza, ni ikihe kibazo kiri muri ibyo?”
Perezida Kagame yavuze ko u Bwongereza butavuze ko bugiye gukuraho sitati y’ubuhunzi ku bo bucumbikiye bose, ahubwo burashaka ko abahabwa ubuhungiro bajya banyura mu nzira zemewe kandi bakaba ari ababikwiriye.
Perezida Kagame yanenze abavuga ko u Rwanda rurimo gukorera amafaranga mu bibazo by’abandi, bashingiye ku kuba u Bwongereza bwaremeye kuruha amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 150 biyuze muri ayo masezerano.
Yavuze ko ayo mafaranga atatanzwe ngo u Rwanda ruyakoreshe uko rushatse ahubwo, ari ayagenewe gutunga abo bimukira no kubahangira amahirwe yose y’imibereho myiza mu Gihugu.