Uganda: Umuhanzi Lydia Jazmine yakoze ubukwe mu ibanga

Uganda: Umuhanzi Lydia Jazmine yakoze ubukwe mu ibanga

Umuhanzi wo muri Uganda Lydia Nabawanuka uzwi nka Lydia Jazmine yasezeranye mu idini ya Islam bizwi nka Nikkah n’umusore bamaze igihe bakundana, mu muhango bagize ibanga ukitabirwa n’inshuti zabo za hafi n’imiryango mu ibanga.

Umuhango wo gukora Nikkha wemejwe na Lyidia Djazmin ubwe tariki 18 Gicurasi 2026, aho yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko uwo munsi ari umunsi ukomeye mu buzima bwe. Yaranditse ati: “Urukundo koko rushobora guhindura ibintu byose. Uwo ‘Jazmine’ w’icyamamare benshi bakundaga ubu yahindutse ‘Yazmin’ nyuma yo kuba Umuyislam mbere y’umuhango we wa Nikah.”

Bivugwa ko uwo muhanzikazi yatwawe umutima n’umusore w’umucuruzi kandi w’umuyisilamu nubwo izina rye rikomeje kugirwa ibanga icyakora iby’ubukwe bwe byashimangiwe n’inshuti ze zirimo n’umujyanama we bamwandikiye bamwifuriza ihirwe.

Lydia Djazmine bivugwa ko yashyingiwe nyuma y’uko yaherukaga i Kigali mu Ukwakira 2025 ubwo yari mu ruzinduko rwo kumenyekanisha Album ye “One and Only” no gukora ibikorwa byo kwamamaza umuziki we. Mu gihe hari hashize amezi atanu ashyize hanze indirimbo yise True Love yafatanyije n’umuhanzikazi nyarwanda Bwiza.

Lydia Djazmin yahamijwe ko yabaye umuyisilam kubera urukundo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25