Uganda: Intambara y’amagambo hagati ya Gen Muhoozi na Bobi Wine yafashe indi ntera

Intambara y’amagambo yakaze hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba na Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka ‘Bobi Wine’ nyuma y’uko Gen Muhoozi avuze ko ari we ufite mu biganza Edward Sebuufu, uzwi nka ‘Eddie Mutwe’ ukorana bya hafi na Bobi.
Eddie Mutwe, usanzwe ari umurinzi wa Bobi Wine BBC yatangaje ko yashimuswe ku Cyumweru gishize n’abantu batamenyekanye bambaye imyenda ya gisivile bamufatiye mu mujyi wa Kiwango.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X Gen. Muhoozi yavuze ko ari we ufite Eddie Mutwe yise ‘Subuufu’, abuherekeresha ifoto ye bamwogoshe ubwanwa.
Yagize ati: “Muri iyi minsi arasa neza nyuma yo kogoshwa n’abahungu banjye. Ari mu nyubako yo hasi (Basement), ari kwiga Ikinyankole, akinyarira akitubona. Ni wowe utahiwe.”
Nyuma y’ubwo butumwa Bobi Wine yavuze ko abasirikare bagabye igitero ku kicaro cyabo gikuru, asaba Abagande kwamagana ibikorwa bya Perezida Museveni n’umuhungu we mubi.
Yagize ati: “Abasirikare ba ‘SFC’ bamaze kugota no kugaba igitero ku cyicaro cyacu! Abagande bari mu gihugu no hanze bagomba guhaguruka bakamagana Museveni n’umuhungu we w’umugome!”
Akivuga ibyo Gen Muhoozi yahise amusubiza ko ari umugome koko iyo bigeze ku bagambanyi b’igihugu nkawe.
Yagize ati: “Ni ikimenyetso Kabobi, ni ukuri ku bintu bimwe. Ndi umugome rwose iyo bigeze ku bagambanyi b’igihugu cyacu. Nka Kabobi!”
Gen Muhoozi yongeyeho ko ari kuburira ishyaka rya Bobi rizwi nka; ‘NUP’ avuga ko umunsi yafashwe azirengera ingaruka ndetse bazamwogosha na we agasa neza cyane.
