Uganda: Igisirikare cyarashe Ibyihebe bibiri bigiye kwiturikirizaho ibisasu 

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ingabo za Uganda (UPDF), zatangaje ko zaburijemo igitero cy’iterabwoba cyateguwe n’abantu babiri bashakaga kwiturikiriza ibisasu mu kivunge cy’abantu bagiye kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana b’i Bugande.

Iki gitero cy’iterabwoba cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tarki ya 3 Kamena mu gace kitwa munyonyo mu Mujyi wa Kampala.  

Itangazo ry’Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda Colonel Chris Magezi, rigaragaza ko itsinda ryihariye ry’Ingabo za Uganda rishinzwe kurwanya iterabwoba ryishe abo bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.

Ati: “Abasirikare bacu bishe abagizi ba nabi babiri bitwaje intwaro i Munyonyo.”

Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ngo hamenyekane amazina yabo. 

Icyatumye binjira muri ibyo bikorwa ndetse hanamenyekane niba hari indi mitwe y’iterabwoba bakoranaga na yo. 

UPDF yatangaje ko Inzego z’umutekano ziryamiye amajanja kugira ngo ibirori byo kwizihiza uyu Munsi Mukuru bitagira ikibirogoya.

Ikinyamakuru NBS yanditse ko aba biyahuzi bari bambaye ibisasu ku mubiri, bigakekwa ko bashakaga kwinjira muri Bazilika ya Munyonyo ahatangiriye urugendo rw’abasore n’abagabo bishwe abandi batwikwa ari bazima bazira ukwemera kwabo. Iyi Bazilika yanaragijwe Abahowe Imana b’i Bugande.

Uganda yakira abantu benshi bajya mu ngendo nyobokamana by’umwihariko mu ntangiriro za Kamena bagiye kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abahowe Imana b’i Bugande wizihizwa ku wa 3 Kamena buri mwaka.

Umunsi wizihizwa Abakiristu Gatolika bibuka abayoboke ba Kiliziya Gatolika 22 bishwe hagati ya 1885 na 1887 bahorwa ukwemera. Abandi bishwe bazira ukwemera ni Abangilikani bari 23.

Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda, Colonel Chris Magezi, yemeje bishe abantu babiri bashakaga kwiturikiriza ibisasu mu kivunge cy’abantu i munyonyo
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE