Uganda: Brenda Nanyonjo yashwishurije abibaza igihe azasimburwa ku marushanwa y’ubwiza

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umwe mu batangije, akaba anayobora amarushanwa y’ubwiza ya Miss Uganda Brenda Nanyonjo, yakuriye inzira ku murima abibaza igihe azasimburirwa kuri izo nshingano amazeho imyaka irenga 15.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri imwe muri televiziyo zikorera miri icyo Gihugu, abajijwe niba ajya atekereza ku gihe yazasimburirwa kuri izo nshingano.

Yagize ati: “Si ibintu nigeze ntekerezaho cyane, kuko nanjye ubwanjye ni njye wihaye izi nshingano. Icyiza cy’uyu mwanya ni uko utandukanye n’akazi ka Leta aho ushyirwaho cyangwa ugatorwa ugahabwa igihe runaka cyo kuyobora.”

Nanyonjo yatangiye kuyobora amarushanwa ya Miss Uganda mu mwaka wa 2011, ahita atangira ibikorwa byose bijyanye n’iri rushanwa. Ni kenshi yagiye agaragaza ko ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije cyakomeje kuba imbogamizi ikomeye muri urwo rugendo.

Ibyo bibazo byagiye bituma hari ba Miss Uganda batabashaga guhagararira Igihugu cyabo mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, kubera kubura ubufasha bwo kuyitegura bihagije.

Brenda Nanyonjo yahebeje abibaza igihe azavira ku buyobozi bwa Miss Uganda.
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE