UEFA Nations League: Espagne yatsinze u Bufaransa isanga Portugal kuri Finale

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yatsinze iy’u Bufaransa ibitego 5-4 mu mukino wa ½ cya UEFA Nations League, ihita inabona itike y’umukino wa nyuma (Finale).

Uyu mukino w’ishiraniro wabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Kamena 2025, kuri MHP Arena mu Mujyi wa Stuttgart mu Budage.

Espagne yatangiye neza umukino irusha u Bufaransa mu minota ya mbere, ndetse bidatsinze ku munota wa 22 ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Nico Williams ku mupira yari aherekejwe na Mikel Oyarzabal.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Espagne yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Mikel Merino ku mupira yahawe Mikel Oyarzabal. 

Igice cya mbere cyarangiye Espagne itsinze u Bufaransa ibitego 2-0. 

Ikipe y’igihugu ya Espagne yakomerejeho mu gice cya kabiri maze ku munota wa 54 ibona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Lamine Yamal wakorewe ikosa na Adrien Rabiot ageze mu rubuga rw’amahina, ahita ayiterera ayishyira mu rushundura.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Espagne yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Pedri waherejwe umupira na Nico Williams, mbere y’uko Kylian Mbappé abonera u Bufaransa igitego cya mbere kuri Penaliti.

Lamine Yamal yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye atsinda igitego cya gatanu muri uyu mukino ku munota wa 67.

U Bufaransa bwakomeje gushaka uko bwishyura ibi bitego ariko umunyezamu wa Espagne, Unai Simón, akomeza kwigaragaza neza.

Ku munota wa 79, ni bwo Rayan Cherki yamushyizemo igitego cya kabiri.

Igitego cya gatatu cy’u Bufaransa cyabonetse ku munota wa 83, ubwo Malo Gusto yahinduraga umupira mu rubuga rw’amahina, bigatuma Dani Vivian wari winjiye asimbuye Robin Le Normand yitsinda.

Rutahizamu w’u Bufaransa, Randal Kolo Muani, yatsinze igitego cya kane ku munota wa gatatu w’inyongera kuri 90 y’umukino, ari na cyo cya nyuma cyabonetse mu mukino.

Umukino warangiye Espagne itsinze iy’u Bufaransa ibitego 5-4, ihita inabona itike y’umukino wa nyuma.

Ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 8 Kamena 2025, izahura na Portugal yasezereye u Budage.

Abakinnyi 11 Espagne yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 u Bufaransa bwabanje mu kibuga
Nico Williams ni we wafunguye amazamu
Pedri yatsinze igitego cya Kane
Ousmane Dembélé atanga umupira
Kylian Mbappé yishyuye igitego cya mbere
Mikel Merino yishimira igitego yari atsinze u Bufaransa
Rayan Cherki atera umupira Wavuye igitego cya gatatu cy’u Bufaransa
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE