UEFA Champions League: PSG yasezereye Arsenal isanga Inter Milan Kuri Finale

Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ya 2025 nyuma yo gutsinda Arsenal yo mu Bwongereza ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa ½, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.
Uyu mukino wabaye mu ijoro rwo ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025, kuri Parc des Princes.
Wari umukino wo kwishyura wa ½, aho ubanza wabereye mu Bwongereza aho PSG yatsinze Arsenal igitego 1-0.
Arsenal yinjiye neza mu mukino kuko mu minota 15 ya mbere, yari imaze guhusha uburyo bubiri bukomeye bw’ibitego, burimo ubwahushijwe na Declan Rice ndetse na Kapiteni Martin Ødegaard.
Ku munota wa 27, Paris Saint-Germain yagufunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Fabiàn Luiz ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umupira ujya mu rushundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego mu minota 35, Arsenal yasatiraga ishaka igitego cyo kwishyura ariko kirabura.
Igice cya mbere cyarangiye PSG itsinze Arsenal igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, Arsenal yongeye kugarukana imbaraga isatira PSG ishaka igitego cyo kwishyura ariko umunyezamu Donnarumma akomeza gukuramo imipira.
Ku munota wa 67, Achraf Hakimi yateye ishoti, Myles Lewis-Skelly awukoraho n’akaboko, umusifuzi atanga penaliti nyuma yo kwifashisha VAR.
Yahise iterwa na Vitihna ariko umunyezamu David Raya umupira awukuramo awushyira muri koruneri.
Ikipe y’i Paris, PSG, yakomeje kotsa igitutu kuri Arsenal, maze ku munota wa 72 Hakimi atsinda igitego cya kabiri, ku mupira yahawe na Ousmane Dembélé wari ucyinjira mu kibuga asimbuye.
Nyuma y’iminota ine gusa, William Saliba yateye umupira muremure, Leandro Trossard awurwanira na Marquinhos awutanga kwa Bukayo Saka atsinda igitego cya mbere cya Arsenal.
Iminota icumi ya nyuma y’umukino yahariwe na Arsenal yasatiraga bikomeye, Saka yongeye guhusha igitego cyari cyabazwe, ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Calafiori, Gianluigi Donnarumma ananirwa kuwufata, usanga Bukayo awutera hejuru.
Umukino warangiye Paris Saint-Germain itsinze Arsenal ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1, ihita ikatisha itike y’umukino wa nyuma.
PSG yaherukaga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2020, icyo gihe cyatsinzwe na Bayern Munchen.
Ku mukino wa nyuma biteganywa ko izahura na Inter Milan yo mu Butaliyani yasezereye FC Barcelona iyitsinze ibitego 7-6 mu mikino yombi.
Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 31 Gicurasi 2025 mu Mujyi wa Munich mu gihugu cy’u Budage (Germany), kuri Sitade Allianz Arena yakira abantu ibihumbi 75.




