Ubuziranenge bwongereye icyizere cy’u Rwanda mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko nyuma y’aho u Rwanda rwimakaje ubuziranenge mu bucuruzi, byagize uruhare rukomeye mu gutuma bugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga, ashimangira ko ari inkingi y’iterambere rirambye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Buziranenge (ISO Annual Meeting 2025).
Iyo nama n’Inteko Rusange by’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ibipimo ngenderwaho by’Ubuziranenge ku Isi (International Organisation for Standardisation-ISO), iteraniye i Kigali kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 10 Ukwakira 2025, yitabiriwe n’abasaga 1.000 bahagarariye ibihugu 176 byo ku Isi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere ubuziranenge, isuzuma ry’ibipimo n’ingano (metrology) mu mutima w’ingamba z’igihugu z’iterambere, kuko izi neza ko ari bwo buryo bw’ingenzi bwo kubaka ejo hazaza harambye.
Yagize ati: “Mu Rwanda, Guverinoma yashyize imbere ubuziranenge, isuzuma ry’ibicuruzwa no gupima ibipimo mu nkingi ya gahunda z’iterambere. Ubu buryo bwadufashije kubaka ubucuruzi buhiganwa, bukomeza umutekano, buteza imbere ubwiza n’ukwizerwa by’ibicuruzwa na serivisi, bushyigikira ubukerarugendo, buteza imbere inganda, kandi bukihutisha guhanga udushya n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.”
Yakomeje ashimangira ko kwimakaza ubuziranenge mu Rwanda byatumye ubukungu bw’igihugu bushobora guhatana neza, haba ku rwego rw’Akarere no ku Isi muri rusange.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko iki cyumweru ari amahirwe yihariye ku bihugu n’abafatanyabikorwa yo kugaragaza uburyo ubuziranenge bushobora gufasha mu iterambere rirambye.
Yagize ati: “Ubuziranenge bufasha mu bucuruzi, bugateza imbere guhanga udushya, bugafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo byugarije Isi. Ni urufatiro rukomeye rw’iterambere rirambye.”
Perezida wa ISO, Dr Sung Hwan Chu, yavuze inama yay a ISO Annual Meeting 20225 yitezwaho kwimakaza ubuziranenge bufasha mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kubaka icyezere hagati y’ibihugu binyamuryango.
Ati: “Iyi nama igamije guteza imbere ubuziranenge, byukaba urubuga rwo gusangira ubumenyi n’ubufatanye.”
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “United for Impact” (Duhurize hamwe Imbaraga ku bw’Inyungu Rusange).
Inama ya ISO 2025 ihurije hamwe abahagarariye za Leta, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abayobozi b’ibigo bikomeye, inzego zishinzwe ibipimo by’ubuziranege, imiryango y’abarengera abaguzi, ibigo by’ubushakashatsi n’abahagarariye imiryango itari iya Leta.
Iyi nama ya ISO izwi nk’inama ikomeye cyane ku Isi yiga ku bipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge, ihuza abantu bafite uruhare mu gufata ibyemezo, guteza imbere ubucuruzi no kongera udushya n’ubuziranenge mu musaruro n’ibikorwa by’ubucuruzi.









AMAFOTO: TUYISENGE Olivier